Muhanga: Abahinzi batashye iteme ryari ryarasenyutse ryongeye gusanwa

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Iri teme rifite agaciro ka Miliyoni zisaga 7 z'amafaranga y'uRwanda.

Abahinzi bibumbiye muri Koperative Abateraninkunga ba Sholi, batashye iteme ryari ryarasenyutse rigatuma umusaruro wabo utagera ku baguzi mu buryo bworoshye.

Iri teme rifite agaciro ka Miliyoni zisaga 7 z’amafaranga y’uRwanda.

Iri teme abahinzi ba kawa batashye riherereye mu Kagari ka Sholi, Umurenge wa Cyeza.

Ni agace  karimo umuhanda w’ibitaka werekeza mu Majyaruguru y’Akarere ka Muhanga, cyane ahubatse Ibitaro bya Nyabikenke.

Aba bahinzi bavuga ko  mu minsi ishize bagorwaga no kujyana umusaruro wa Kawa hirya no hino mu baguzi kubera ko iteme ibinyabiziga byacagaho ryasenyutse.

Niyitegeka Pascal umwe muri abo bahinzi, avuga ko  bakoreshaga ibirometero byinshi kugira ngo bageze umusaruro wabo ku masoko.

Ati: “Byadusabaga kuzenguruka tukishyura amafaranga menshi y’ubwikorezi kugira ngo tugere mu Mujyi wa Muhanga.”

Umucungamutungo wa Koperative Abateraninkunga ba Sholi, Nshimiye Aimable avuga ko imbogamizi abahinzi basigaranye ari ikibazo cyo kutagira umuriro w’amashanyarazi kuko uruganda rutunganya kawa rukoresha amavuta menshi ku mwaka.

Ati: “Dukoresha miliyoni 6Frw asaga ku mwaka kubera amavuta dushyira mu mashini (Générateur)  biraduhenda cyane.”

Iri teme ryubatswe n’abahinzi ba Kawa

Nshimiye yavuze ko nubwo iteme ryuzuye, ariko Ubuyobozi buhaye abahinzi umuriro w’amashanyarazi amafaranga batanga yo kugura amavuta, yagabanuka akagera kuri miliyoni 1Frw gusa.

- Advertisement -

Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Muhanga, Kampire Flora yashimiye abahinzi umurava bagaragaje wo gukora iteme bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyeza,  abasaba gukomerezaho bikemurira ibibazo.

Ati: “Iki ni igikorwa gishimishije kubona abaturage babashije kubaka iteme bazajya banyuzaho kawa yabo.”

Kampire avuga ko bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka w 2023, bafite icyizere ko umuriro w’amashanyarazi uzaba wageze ku ruganda aba bahinzi batunganyirizamo ikawa yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari Kampani yatangiye gushinga inkingi z’amashanyarazi muri ako Kagari abahinzi bakoreramo.

Bamwe mu Banyamuryango ba Koperative Abateraninkunga ba Sholi
Gutaha iteme byabanjirijwe n’umuganda wo gukora Umuhanda wangiritse.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW/Muhanga.