Muhanga: Uwarindaga Ikigo cy’ishuri yasanzwe yishwe

Bizimana Sylvere uri mu kigero cy’imyaka 60  warindaga ikigo cy’ishuri ribanza rya Biti, yasanzwe mu nzira yerekeza hafi y’iryo shuri yishwe.

Umurambo we wagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 30 Werurwe 2023, mu Kagari ka Remera, Umudugudu wa Biti, mu Murenge wa Nyamabuye.

Amakuru avuga ko ku mugoroba wo kuwa gatatu yagiye ku kazi nk’uko bisanzwe, ahageze, asaba mugenzi we kubanza kujya gufata amafunguro nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude, yemeje amakuru y’urwo rupfu.

Uyu muyobozi asobanura ko bikekwa ko yishwe nyuma yo kujya gusangira agacupa n’uwari wakamwemereye.

Ati” Uyu Sylvere yari umuzamu kuri iri shuri duturanye, hari undi mugenzi we bakorana witwa Evalide, hari undi mugenzi we bakorana, ejo nibwo yaje kukazi saa kumi n’imwe z’umugoroba, amusigira imfunguzo, ajya gufata ifunguro rya nimugoroba.”

Akomeza ati” Bigeze mu masaha ya saa yine z’ijoro nibwo yamuhamagaye atari yaza, amubwira ko hari umuntu uri kumugurira agacupa mu ikaritsiye(cartien). Kuva icyo gihe nibwo baheruka kuvugana, amakuru ye twayamenye mu gitondo.”

Gitifu Nshimiyimana avuga ko Iperereza ryatangiye ngo hamenyekanye uri inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Jabgayi.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW