Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Musanze: Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi rwategujwe kwakira inshingano bakiri bato

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/03/20 8:57 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Urubyiruko rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza mu iterambere ry’Igihugu no kwitoza kwakira no gukora neza inshingano bakiri bato barebeye kuri bakuru babo babohoye Igihugu.
Urubyiruko rwo muri FPR Inkotanyi rwasabwe guharanira iterambere ry’u Rwanda
Ni urubyiruko rugera kuri 626 rwaturutse mu mirenge yose igize Akarere ka Musanze, basoje amahugurwa Ku nyigisho z’amahame ngengamyitwarire y’Umunyamuryango wa RPF Inkotanyi n’uburere mboneragihugu.

Bamwe muri urwo rubyiruko rwasoje ayo mahugurwa, ruvuga ko bakimara kwigishwa amahame y’Umuryango wa RPF Inkotanyi, byabateye kumva ibyiza byo kuwubamo, ndetse baniyemeza kuzakorera Igihugu baharanira iterambere ryacyo no gusigasira ibyagezweho cyane imiyoborere myiza ibereye abaturage bibanda ku gukemura bimwe mu bibazo bikibangamiye abaturage.

Mukanoheli Valentine, ni  umwe muri bo, yagize ati” Amasomo twahawe nayakiriye neza kandi byamfashije gutandukanya ko hariho ingengabitekerezo mbi n’inziza. Ngiye gufatanya n’abandi mu gukemura bimwe mu bibazo birimo iby’igwingira byugarije abana kandi niyemeje ko ibitagenda neza nzabyerekana kugira ngo bikosorwe.”

Mudahemuka Rukundo Jean Jules nawe yagize ati ” Muri aya masomo nahakuye umukoro wo kubaho nkunda Igihugu niyemeza no kucyitangira igihe cyose bibaye ngombwa, kuko nibyo byaranze urubyiruko rwa RPA rwabohoye igihugu ubwo cyari mu mwijima. Nzakomeza guhora mu bambere mu kwitabira gahunda za leta no kuzishishikariza abandi.”

Chairman w’Umuryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier, asaba uru rubyiruko kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, zishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda Demokarasi n’Amajyambere.

Yagize ati” Mbere na mbere uru rubyiruko turarutuma kuba imboni n’umusemburo w’impinduka nziza, bagira indangagaciro za demokarasi ubumwe n’amajyambere nk’uko amahame y’Umuryango wa RPF Inkotanyi ateye. Turifuza ko ibyo dukora byose urubyiruko rugomba kuba rwabigizemo uruhare tukarwubakiraho.”

Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza Mu Muryango RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyundo Olivier, avuga ko bazakomeza gufasha urubyiruko kurushaho kumenya no gusobanukirwa amahame ngengamyitwarire y’Umuryango wa RPF Inkotanyi.

Yagize ati“Aba barangiza aya masomo tuba tubitezeho kuba umusemburo w’impinduka mu iterambere no gushyigikira gahunda za leta no kureba ibitagenda neza bakabimenyekanisha bigakemurwa. Tuzakomeza kubakurikirana no guharanira ko bakomeza gukura no gutera imbere kuko niko kubaka ejo hazaza.”

Urubyiruko rwasoje ayo masomo y’icyiciro cya gatatu ni 626 yo mu mirenge 15 y’Akarere ka Musanze mu gihe mu Ntara y’Amajyaruguru hasoje abagera 1659 muri bo abatsinze neza ayo masomo bahawe ibihembo birimo amagare, telefoni zigezweho n’amafaranga.

Kwamamaza

Muri iyi gahunda yatangiye mu 2021 yitwa irerero ry’Umuryango RPF Inkotanyi ikaza no kwitwa ishuri kuri ubu ikaba yarahindutse amahugurwa ahoraho y’urubyiruko, mu Karere ka Musanze hamaze guhugurwa urubyiruko rurenga 1500 rwitezweho kuzakomeza kubaka uyu muryango.

Urubyiruko rwatsinze neza amasomo rwahawe ibihemo
Morale yari yose ku rubyiruko rwasoje amasomo

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Musanze

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Congo yongeye kurira ishinja M23 kutarambika intwaro hasi

Inkuru ikurikira

DRC: Igitero cya ADF cyahitanye abasivili benshi

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
DRC: Igitero cya ADF cyahitanye abasivili benshi

DRC: Igitero cya ADF cyahitanye abasivili benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010