Miss Mutesi Jolly yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yaba atwite ahishura ko azabyara umwana umwe mugihe cya vuba gusa ko ubu nta muntu n’umwe atwitiye.
Kugirango Mutesi Jolly atangaze aya makuru byavuye ku kinyamakuru cyavuze ko yaba atwite. Nyuma yaho yahise abinyomoza avuga ko adatwite.
Umutwe w’iyo nkuru wavugaga ko Mutesi Jolly bamukozemo akazi bikaba bivugwa ko atwite inda nkuru.
Mu gusubiza iyo nkuru yavuze ku bantu bagiye bamwandikira bamuha ubutumwa bw’amashimwe kuko ari kwitegura kwibaruka gusa avuga ko ibyo atari ukuri.
Aha agaruka ku bantu bitwaza izina rye bakaricuruza kugirango babone amafaranga bigatuma bavuga ibinyoma, kandi kuri we biba biri kumwangiriza.
Yagize ati “Ku bantu bose banyoherereje ubutumwa bw’ishimwe, mwarakoze ku nyifuriza ibyiza, umwana rwose ni umugisha kandi ndatekereza kugira umwe mugihe gikwiye cya vuba.”
“Ariko, aya ni amakuru y’impimbano abantu bagurisha izina ryanjye kugirango bakundwe bihendutse, mubigire neza.”
Miss Jolly yabaye Miss Rwanda 2016, akunzwe kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu nkuru zitandukanye haba izimuvuga neza cyangwa nabi.

Ahubwo uyu mubyeyi arabyara vuba dushake gift za Bebe na nyina mpereye amagambo yivugira nkashingira o ku mubyibuho afite, imiterere y’uruhu n’umubiri agaragaza ubu, aravuga ngo nzabyara umwana umwe vuba ahangaha , atariko ntawe ntwitiye njyewe nditiyiye umwana wanjye ubwanjye ku bw’ibyo abamuhaye ubutumwa bwa congos bashobora kuba abafite ukuri.Gusa nkeka ko atazabyarira mu Rwanda azambka umupaka yirinda amagambo.