Nyakabanda: Abagore baremeye imiryango itishoboye

Mu kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore ku Isi, abatuye mu Akagari ka Munanira II, bifatanyije n’imiryango ibiri itishoboye ndetse barayiremera bishimana na yo kuri uyu munsi.

Abagore bo muri Munanira II baremeye imiryango ibiri

Ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, mu Rwanda no ku Isi yose muri rusange hizihizwa Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu Murenge wa Nyakabanda, Akagari ka Munanira II ho bawizihirije ku Murenge ndetse bifatanya n’imiryango itishoboye.

Abagore bo muri aka Kagari, baremeye Shumbusho Sifa wahawe ibitenge byo kwambara na Rukundo Jean d’Amour ufite Ubumuga wahawe ibiribwa bitandukanye.

Abaremewe, bavuze ko banyuzwe cyane n’uku gutekerezwaho ku munsi w’umugore bagahabwa ibibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Chairperson w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Nshimiyumuremyi Daniel, yavuze ko ari iby’agaciro kwifatanya n’abagore ku munsi mukuru wabagenewe ariko ikirenze kuri ibyo bakaremera imiryango irimo ufite Ubumuga.

Bacinye akadiho karahava
Bari babukereye
Bifatanyije n’imiryango ibiri itishoboye

UMUSEKE.RW