Nyanza: Umugabo wavuye iwe agiye mu isoko, yasanzwe mu muferege yapfuye

Mu karere ka Nyanza umugabo yavuye iwe avuga ko agiye mu isoko, abe bucya bamusanga mu muferege yapfuye.

Mu mutuku ni mu Karere ka Nyanza

Byabereye mu murenge wa Muyira mu kagari ka Nyamure mu mudugudu wa Nyarugunga.

Mu rukerera abaturage babonye umurambo w’umugabo witwa Rusingizandekwe Eric w’imyaka 53 y’amavuko yari atuye mu mudugudu wa Cyegera, muri kariya kagari ka Nyamure.

Abo mu muryango we bavuga ko yavuye iwe saa munani z’amanywa (14h00) agiye mu isoko i Migina.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira Alphonse Muhoza yabwiye UMUSEKE ko amakuru bayamenye.

Ati “Mu rukerera basanze nyakwigendera mu muferege (ligole) imanura amazi yubitsemo amazuru, icyateye urwo rupfu ntikiramenyekana.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera asize umugore n’abana batatu, umurambo wari ufite ibyondo, kandi aho yagushije hari igikomere.

Muhoza avuga ko aho basanze  uwo murambo atari ahantu habi hashyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Ati: “Dutegereje ibiva mu iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu mugabo.”

- Advertisement -

Yavuze  ko ibizava mu iperereza bizatangazwa n’inzego zibishinzwe.

RIB na Police bageze ahabereye ibi byago iperereza riratangira kugira ngo hamenyekane icyamwishe, iumurambo ukaba wajyanwe mu bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

Théogène NSHIMIYIMANA & MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Nyanza