Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahaye umukoro utoroshye abayobozi b’utugari, abasaba kudahishira ikibi no kwikuraho icyaha cyo kurebera ababakuriye birengagiza inshingano bikagira ingaruka ku baturage.
Umukuru w’Igihugu yasabye ba Rushingwangerero gusenyera umugozi umwe kugira ngo igihugu kibashe kunguka, abibutsa ko mu gihe umwe yakora ibimuvuye mu mutwe byashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Yagarutse ku kamaro k’amahugurwa abanyamabangwa nshingwabikorwa b’utugari basoje karimo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo igwingira ry’abana, ubuzererezi, serivisi mbi n’ibindi.
Perezida Kagame yagaragaje ko mu gihe hatabayeho gukorana kw’inzego buri umwe akaba nyamwigendaho nta musaruro byatanga ibyo yagereranyije no guta igihe.
Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kwegera abaturage bakabayobora bakarushaho gukataza mu bikorwa bibateza imbere.
Ati “Mukwiye gufasha abaturage, aho baba, aho bakorera, mugakorana na bo, mukabayobora, abahinga bagahinga kijyambere, bakeza, aborora ni uko, abacuruza bagacuruza.”
Yavuze kandi ko hakiri ikibazo gisa nk’icyashinze imizi cyo kubusanya mu mitekerereze n’imikorere bigaragara mu nzego z’Igihugu zitandukanye.
Ati ” Iyo bantu bashaka kujya imbere nk’igihugu cyacu uko twifuza, bashyira umutima ku cyo bakora, ndetse ahenshi bakagira icyo bigomwa, bakihangana banaganisha kuvuga ngo icyo tudafite ubu nacyo turagikorera kugirango tukigereho.”
Akomeza agira ati ” Ni igihugu cyose na ba Minisitiri bari hano ndagira ngo babyumve n’abandi bayobozi, ni ikibazo rusange, ariko ni ikibazo rusange gishobora gukemurwa n’uwo ariwe wese ndetse ku rwego rwanyu.”
- Advertisement -
Aha yavuze ko ba Gitifu b’utugari bashobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo biri ku nzego zisumbuyeho.
Ati “Watekereje, wabyumvise ko biri mu nshingano z’abayobozi, urakivuga, urakivuga, mufite aho muvugira, mufite abo mubwira, ndetse mujye mubivuga n’iyo waba wibwira uti uwo mbwira ntabwo yumva. Nibura wivaneho icyo cyaha cy’uko wabonye ikibi, ikidakorwa gishoboka ntukivuge.”
Yakomeje avuga ko umuyobozi uhishira ikibi ndetse n’abirengagiza inshingano nawe aba ari mu cyaha nk’uwo yakibonanye akaryumaho.
Ati” Mubyo ushoboye ujye wongeraho ko ushoboye kwerekana ikibazo n’ubwo mu rwego rwawe udashoboye kugikemura, ubwo mu by’ukuri uba wafashije intambwe ya mbere yo kugikemura.”
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basaga 2000 bavuze ko Itorero ryababereye umwanya mwiza wo kwiyibutsa inshingano zabo, bashimangira ko batojwe kutaba ba nyamwigendaho no gushyira inyungu z’abo bayobora imbere.
Ba Rushingwangerero bavuze ko mubyo batojwe harimo gukunda u Rwanda, kururinda, kururwanira ishyaka, kumva vuba, gukora igikwiye no kudasobanya ko batojwe kutaba ba nyamwigendaho ahubwo bagaharanira icyateza u Rwanda imbere.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW