Perezida Macron yashinje Congo ubunebwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yashinje RD Congo uburangare no kutagira icyo ikora ngo igire amahoro arambye,ayisaba kudakomeza kubera umutwaro amahanga.
Perezida Macron yavuze ko RDCongo yagize ubunebwe mu gukmura ikibazo cy’umutekano
Perezida Macron uri muri RDCongo kuwa 4 Werurwe 2023,yabanje kugirira ingendo  muri Gabon ,Angola na Congo Brazzavile, mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano na Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Perezida Macron ntiyaciye ku ruhande, abwira abanye-Congo ko nta bushake bagize ngo igihugu cyabo kigire amahoro arambye ndetse ngo baharanire ubusugire bwacyo.
Ati” Kuva mu 1994, ntabwo ari ikosa ry’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga gutyo, mwananiwe kurengera ubusugire bw’igihugu cyanyu. Yaba mu buryo bwa gisirikare, mu bijyanye n’umutekano, mu miyoborere, uko ni ukuri. Ntabwo mukwiriye kujya gushaka abo mushinja bo hanze kuri iyo ngingo.”
Kugeza ubu RDCongo ikomeje gushyira mu majwi uRwanda, ivuga ko rukomeje kuyishotora binyuze  mu  mutwe wa M23, ukomeje kuwotsa igitutu.
Agaruka ku mu mutwe wa M23, yavuze ko”UBufaransa bwafashe uruhande ruzwi kandi rusobanutse kuko bwamaganye ibikorwa bya M23 n’abayifasha ndetse ko buri ruhande rukwiriye kubazwa uruhare rwarwo harimo n’u Rwanda.”
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa,asoza urugendo, yasabye ko RDCongo gushyiraho ubutabera buhamye ku bakoze ibukorwa by’ubwicanyi bakabiryoza.
Perezida Macron mbere y’uko ajya muri Congo, hari habanje Imyigaragambyo y’insoresore zasabaga ko atakandagiza ibirenge bye muri iki gihugu mu gihe atatanga inkunga yo guhangana n’uRwanda.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW