Perezida wa Gisagara yirukanywe kuri uwo mwanya

Inama y’Ubutegetsi y’ikipe ya Gisagara Volleyball Club, mu buryo butunguranye yavanye Mudahemuka Clovis ku mwanya wo kuyobora iyi kipe.

Mudahemuka Clovis ntakiri umuyobozi wa Gisagara VC

Ibi byabaye ku mugoroba wa tariki 12 Werurwe 2023, ubwo hasohokaga ibaruwa isezerera Mudaheranwa Clovis wayoboraga iyi kipe y’i Gisagara.

Ni ibaruwa yanditswe na Dr Kubumwe Célestin uyobora Inama y’Ubutegetsi ya Gisagara VC. Muri iyi baruwa haragarukwa ku musaruro mubi iyi kipe imaze iminsi igaragaza.

Bagize bati “Dushingiye ku mikorere yawe mu ikipe muyoboye irimo umwiryane no kuba idatera imbere, nkwandikiye nkumenyesha ko utakiri Perezida wa Gisagara VC.”

Muhire Norbert wari Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe amarushanwa, ni we wahise asimbura Mudaheranwa ndetse hagomba guhita hakorwa ihererekanyabubasha.

Tariki 10 Nyakanga 2022, ni bwo Mudahemuka yatorewe gukomeza kuba Perezida wa Gisagara VC, Visi Perezida wa Mbere aba Padiri Harindintwari Jean de Dieu unashinzwe Ubutegetsi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko kudahuza muri iyi kipe, bimaze iminsi kuko byatangiye ubwo ikipe yahagarariraga u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo kuko harimo abifuza kumva ku buryohe bw’amafaranga avugwa muri iyi kipe ariko abandi bakababera intambamyi.

Mudahemuka yirukanywe, mu gihe nyuma y’icyumweru kimwe Nyirimana Fidèle wari umutoza w’iyi kipe, yeguye ku ku mpamvu ze bwite.

Nyirimana yageze muri Gisagara VC mu mpera za Gashyantare umwaka ushize, aho yari agiye kuyitoza bwa kabiri.

- Advertisement -

Uyu mutoza yanyuze mu makipe arimo Rayon Sports VC, Kirehe VC, UNR na UTB yavuze ko byinshi ku bwegure bwe azabishyira hanze mu gihe kiri imbere.

Umwe mu basimbura ba Nyirimana bavugwa, ni Yakan Lawrence uheruka muri OBB yo muri Uganda, ni we byitezwe ko agirwa Umutoza wa Gisagara VC asimbuye Nyirimana Fidèle wasezeye kuri izo nshingano.

Abakunzi ba Gisagara bakumbuye ibyishimo

UMUSEKE.RW