Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Porogararamu 8 z’ikoranabuhanga zafasha Abanyarwanda 

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/05 5:54 AM
A A
7
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Uko bwije n’uko bucyeye Ikoranabuhanga riragenda rifata ubuzima bwa muntu. Kuri ubu mu Rwanda no  bihugu byateye imbere ibigo byinshi byifashisha Ikoranabuhanga kugira ngo ryoroshye Ubucuruzi .

Ubuyobozi bwa DIRECA buvuga ko izi porogaramu zoroshya mu gutanga no guhabwa serivisi

Ikigo DIRECA, gisanzwe gifasha mu bijyanye ‘ikoranabuhanga, cyatangaje porogaramu abanyarwanda bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Muri bwo harimo iyitwa Iturize,Schooltech,Innopub,Superepair,my souvenir,funertech,jobfirst na hightaste.

Iyagufasha mu bucuruzi yitwa ITURIZE

Kwamamaza

ITURIZE [www.iturize.com] yakozwe kugira ngo ifashe abacuruzi gukurikirana ubucuruzi bwabo umunsi ku munsi by’umwihariko mu kumenya imikoreshereze ya stock ,kumenya iyacurujwe n’ibyaranguwe,ibyangiritse ndetse n’ibyagaruwe.

Iyi irihariye mu gufasha umucuruzi kumenya raporo y’akazi ke yaba ku munsi,ku cyumweru no ku kwezi.Iturize itanga amakuru   ya buri munsi y’akazi kakozwe.

INNOPUB

Innopub(www.innopub.online] yo irihariye mu gufasha abanyeshuri n’abandi bose kumenyekanisha impano,udushya ndetse n’imishinga yabo.

Iyi  ikemura ikibazo cy’abanyeshuri bafite udushya bajyaga babura uko batugaragaza ndetse izabafasha guhura na bagenzi babo ndetse n’abashoramari bityo babashe kumurika ku rwego rurenze.

Iyi kandi igamije guha urubuga abarimu,abanyeshuri,abanditsi n’abashakashatsi kugurisha imishinga n’ibikorwa byabo by’indashyikirwa binyuze ku ikoranabuhanga.

Iyi kandi izafasha n’abashaka ubumenyi kububona bitabagoye aho basabwa gutunga iyi application gusa.

MY SOUVENIR [www.mysouvenir.online]

Igamije gufasha abantu bose kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga inzibutso zabo yaba amafoto yabo yihariye,ibihe by’ingenzi by’ubuzima bwabo.Izafasha abantu kandi kubika impamyabumenyi zabo,amakuru yabo y’ingenzi yaba mu buryo bwa Videwo,amajwi ndetse iyi ibika n’amafoto.

FUNERALTECH[www.funeraltech.online]

Igamije gufasha abantu bagize ibyago byo gupfusha umuntu gutegura neza imihango ijyanye no gushyingura,kumenyesha abavandimwe n’inshuti imihango yose uko iteganyijwe,gutanga ubuhamya bwa nyakwigendera n’ibindi.

Ikindi  izafasha abagize ibyago kumenya ahari irimbi bashyinguramo,guhuza abacuruza ibintu bitandukanye bijyanye no gushyingura n’abakiriya,gufasha abafite irimbi kwamamaza serivisi zihari n’ibindi.

JOBFIRST [www.jobfirst.online]

Igamije gufasha abadafite akazi kubona imyanya ipiganirwa,gutanga imyirondoro yabo no korohereza abashaka kazi kuyibona.

Bitewe n’abakozi umukoresha akeneye,uwiyandikishije ahita agaragara ku ikoranabuhanga bityo utanga akazi agahita amubona.Itandukaniro rya Jobfirst n’izindi mbuga zitangirwaho akazi nuko abashaka akazi bazajya bakabona bitabaye ngombwa ko bajya mu bizamini n’ibindi bibatinza.

HIGHTASTE [www.hightaste.online]

Yakozwe igamije gufasha gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi birimo aho bacururiza ikawa,icyayi,restaurants n’utubari.

Iyi irihariye kuko izajya ifasha abantu bakeneye icyo kunywa cyangwa kurya gutanga komande bakagera aho yakorewe yarangiye ntibategereze.

Iyi kandi izafasha mu gukurikirana umunota ku munota uko ibikorwa by’ingenzi biri gukorwa kuri ba nyiri businesss zitanga serivisi y’ibyokurya no kunywa,kumenya imyenda n’ibindi.

SCHOOLTECHwww.schooltech.online]

Iyi ifasha abanyeshuri,ababyeyi,abarimu n’abayobozi kuko igamije gufasha ababyeyi gukurikirana imyigire y’abana babo biga mu mashuri y’inshuke,abanza n’ayisumbuye.

Iyi izafasha ababyeyi kumenya imyigire y’abana babo umunsi ku munsi,amanota babonye,kwishyura amafaranga y’ishuri batiriwe bajya kuri banki.

Ababyeyi kandi bakoresha iyi Application bazajya boroherwa gukurikirana ibibera ku ishuri abana babo bigaho,gutanga inama batiriwe bajya ku ishuri,kubona amasomo ahabwa abana babo,kubona imikoro y’abana n’indangamanota zabo.

Iyi kandi izafasha abayobozi b’ibigo gukurikirana uko abarimu bigisha,uko bitabira akazi no gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri.

SUPEREPAIR [www.superepair.net].

Ifasha abafite ibikoresho birimo ibinyabiziga,ibikoresho byo mu rugo,ibikoresho by’ikoranabuhanga nka computer na telefoni kubona gahunda y’uko biri gukanikwa.

Ukoresha yumvikana n’ugiye kumukorera igikoresho ibijyanye n’ibizakorwa byose,igihe bizakorerwa,abakozi bazabikora,igihe bizarangira n’ibiciro.

Uwakoresheje igikoresho binyuze kuri iyi App abona raporo ya buri munsi y’uko igikoresho kiri gukorwa kandi iyi raporo ikaba iherekejwe n’amafoto.

Abafite ibigo bigira ibinyabiziga byinshi izaborohereza kumenya uko ibikoresho byabo biri gukorwa n’igihe bazongera kubikoresha.

Umuyobozi muri DIRECA ,RudasingwaVictory,  yavuze ko “imikorere y’izi Applications yizewe kuko zimeze nka konti za Emails bityo ntawazinjiramo utamuhaye ijambo ry’ibanga.”

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mugenzi yongeye gufasha Kiyovu imbere ya Police

Inkuru ikurikira

Nyagatare: Abaturage baribaza icyatumye kubaka inzu mberabyombi bidindira

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

Afande Muhoozi yatumiye abanyarwanda mu gitaramo gikomeye muri Uganda

2023/03/27 1:57 PM
RDC: Ingabo z’u Burundi zaburijemo igitero ku baturage

RDC: Ingabo z’u Burundi zaburijemo igitero ku baturage

2023/03/27 12:45 PM
Inkuru ikurikira
Nyagatare: Abaturage baribaza icyatumye kubaka inzu mberabyombi bidindira

Nyagatare: Abaturage baribaza icyatumye kubaka inzu mberabyombi bidindira

Ibitekerezo 7

  1. Kurazikubone Jean says:
    shize

    Ariko akari kera, tuzaregwa gupera biy’abandi tukabyita ibyacu. Izi programu zose zibaho ahandi. Ntacyo iki kigo cyavumbuye uretse guha andi mazina programe z’abandi. Ariko nsanga ibi atari ikibazo. Ikibazo kiri mu bintu bibili: (1) Izi programe zose zimariye iki umunyarwanda giseseka? Akenshi tureba 5% by’abanyarwanda bagashize aho gukorera igihugu kigizwe na rubanda. Usanga abenshi bareba icyabinjiriza ntibarebe icyazamura abaturage! (2)Ikoranabuhanga rikora iyo rishobora kugera kuri benshi. Ni bangahe bashobora gukoresha ilyo koranabuhanga? Lirahenda ku bulyo kurikoresha byatwara menshi aruta inyungu wavanamo. Ni ikibazo Leta ikwiye kubanza gukemura. Naho ubundi ikoranabuhanga lizaba umurato turatira abanyamahanga kandi twe ntacyo ritumariye.

    • Harerimana Innocent says:
      shize

      Nanjye ndemera ko izi apps zari zikenewe hano mu Gihugu cyacu n’ubwo iyo ugiye nk’Iburayi na America usanga hari izikora nkazo.
      Ikoranabuhanga ubu riracyasaba ubumenyi (digital skills), ibikoresho birimo smart phones ndetse na network kandi abantu benshi ntabwo babifite. Nizere ko iki kigo cya DIRECA Technologies kizajya gitanga n’amahugurwa mu ikoranabuhanga.

  2. Karengera says:
    shize

    Jyewe nakunze cyane mysouvenir. Wabonaga ari ikibazo kuba umuntu yashaka kumenya amateka y’umuryango we mu myaka 500 ishize akabura aho yayakura, umuntu mukuru akaba atabona amakuru akivuka, yabatijwe cg ibirori byagiye biba mu buzima bw’umuryango we. Ibigo bitandukanye byari bifite ikibazo cyo kutabika amateka(preserve institutional memory) kuburyo umukozi mushya ashobora kumenya amateka y’ikigo aje gukoramo kuva cyashingwa. Nabonye mysouvenir ifite ibice bibiri: aho kubika amafoto, videos na audios ku byiza n’ibyago (events) ndetse n’igice cyo kubika inyandiko z’ingenzi ku bantu ku giti cyabo, imiryango n’ibigo (documents). Abakoze iri koranabuhanga bakoze cyane.

  3. Izabiriza Anne says:
    shize

    Iriya innopub ubona yari ikenewe cyane. Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye n’amakuru ubona baburaga digital platform yo kumenyekanisha udushya twabo. Innopub kandi izanafasha abarimu ndetse n’abandi banditsi kumenyekanisha no kugurisha ibyo bakora ku isi yose kugirango bibashe no kubabyarira inyungu. Ubu apple, Google, microsoft, n’ibindi bigo bikomeye bigiye kujya bibona udushya tw’abana b’abanyarwanda. Kwagura network, kubona amafranga no kwigira kubahanga b’Isi yose bizazamura urwego rwo guhanga udushya no gukora ubushakashatsi bizakemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko rurangiza amashuri.

  4. Bizimana André says:
    shize

    DIRECA Technologies yagize neza gukora funeraltech.

    Abantu bitabye Imana bari bakeneye ahantu bashyira amakuru ajyanye n’abantu bitabye Imana (gahunda y’ikiriyo, gahunda yo gushyingura, kwizihiza ubuzima bw’uwitabye Imana, gukura ikiriyo, ubuhamya butandukanye), kuba uwagize ibyago yamenya amasaha n’iminsi itarafashwe ku irimbi atiriwe ajyayo cg ahamagara agakora online booking, kuba yabona aho agura ibikenerwa byose birimo indabo, imyenda, noeuds cg izindi services zikenerwa zirimo imodoka, aho gukarabira, sonorization n’ibindi. Ntekereza ko abafite irimbi, abacuruza ibikenerwa mu kiriyo no gushyingura ndetse abagize ibyago biruhukije.
    Kudos kubatekereje funeraltech.

  5. Harerimana Innocent says:
    shize

    Nanjye ndemera ko izi apps zari zikenewe hano mu Gihugu cyacu n’ubwo iyo ugiye nk’Iburayi na America usanga hari izikora nkazo.
    Ikoranabuhanga ubu riracyasaba ubumenyi (digital skills), ibikoresho birimo smart phones ndetse na network kandi abantu benshi ntabwo babifite. Nizere ko iki kigo cya DIRECA Technologies kizajya gitanga n’amahugurwa mu ikoranabuhanga.

  6. Uwimana Sarah says:
    shize

    Izi applications uzishaka yatwandikira kuri [email protected] cg agahamagara kuri 0791904002;
    0737291007.

    Mwanasura urubuga http://www.direcatec.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010