Abagabo babiri n’umugore umwe bo mu Murenge wa Rubavu, bafunnzwe bakurikiranyweho kwiba inka y’umuturage bakagurisha inyama.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 08 Werurwe 2023, bibera mu Kagari ka Burinda, Muri Rubavu. Abafashwe, bafatiwe mu tugari dutatu aka Burinda Murambi na Cyanzarwe.
Amakuru avuga ko inka y’uwitwa Gaseruka Jean wo mu Mudugudu wa Rwangara, Akagari ka Murambi, yibwe maze hatangira igikorwa cyo kuyishakisha.
Nyuma haje gufatwa uwitwa Bahemukiyi Donathile, Bangamwabo Jean na Ahishakiye Radjabu. Undi witwa Bimenyimana Sedekiya we aracyashakishwa.
Uwitwa Donathile bivugwa ko yafatanywe akadobo k’inyama zingana n’ibiro cumi na bitanu (15kg).
Kwa Ahishakiye hafatiwe ibiro 20 (20kg) izindi nyama azitse mu masafuriya. Izindi zose ngo zari zibitse kwa Bangamwabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Braise, yabwiye UMUSEKE ko habaye ibikorwa by’ubujura, hibwa inka y’umuturage, ariko nyuma haza gufatwa abakekwa bamaze kuyibaga.
Ati “Habaye ubujura mu Kagari ka Murambi, twe icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana. Mu gukurikirana abo bafatwa muri ubwo buryo. Hafashwe batatu.”
Gitifu Harerimana yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe.
- Advertisement -
Ati “Abaturage turabasaba kurya ibyo bakoreye noneho no gutangira amakuru ku gihe. Abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.”
Abakekwa uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe hagishakishwa undi.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW