Rubavu: Abantu babiri barimo umupolisi baguye mu mpanuka

Impanuka y’imodoka yabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru  mu Karere ka Rubavu, yaguyemo abantu babiri barimo umupolisikazi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage n’umumotari wari umuhetse.
Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yagonze umumotari wari utwaye umupolisikazi

Yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Rukundo Mucyo, yabwiye UMUSEKE ko yatewe n’uko umushoferi  yabuze feri.

Ati”Ni ikamyo yakoze impanuka, imanutse iza Kwa Gacukiro,ibura feri igonga ipoto, irakomeza igonga Coister na Daihatsu ,iguyemo abantu babiri, umumotari wari utwaye umupolisikazi bahita bitaba Imana.”

CIP Mucyo yasabye abatwara ibinyabiziga kujya bakurikiza ibyapa.

Ati” Ni ukwitonda bagakurikiza ibyapa ku muhanda kuko iyo utabikurikije niho usanga haba impanuka nyinshi.”

Amakuru avuga ko  iDaihatsu yari itwaye inka, naho ikamyo yavaga Uganda itwaye imyumbati.

Hari andi makuru ko mukinnyi wa Filimi uzwi nka Alia Cool yaba yarusimbutse muri iyo mpanuka.

Imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW

- Advertisement -