Ruhango: Urujijo ku rupfu rw’umugore utamenyekanye imyirondoro

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ahagana saa kumi n’imwe n’igice (17h30) abaturage basanze umurambo w’umugore ku muhanda, ariko ntihamenyekanye icyo yazize.

Ruhango ni mu ibara ritukura cyane

Byabereye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana mu kagari ka Kirengere, mu mudugudu wa Rusororo.

Abaturage bahaye amakuru UMUSEKE, bavuga ko babonye umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka  50 y’amavuko ku muhanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick yabwiye UMUSEKE ko bishoboka ko uriya muntu yaba yazize impanuka y’imodoka.

Ati “Uko umurambo ugaragara birakekwa ko ari imodoka itaramenyekana yamugonze. Imyirondoro ye, ntabwo iramenyekana.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko nyakwigendera yitabye Imana ubwo hariya mu Ruhango hagwaga imvura nyinshi.

Dutegura iyi nkuru umurambo wanyakwigendera  wari mu nzira ngo ujyanwe ku bitaro bya Kabgayi.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW mu Ruhango