Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/27 3:21 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara na bagenzi be 19, bajyanywe mu kigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.

Sankara na bagenzi be bageze i Mutobo

Nsabimana Calxte uzwi nka Sankara ,Paul Rusesabagina baheruka guhabwa imbabazi n’umukuru w’Igihugu nyuma yo kumutakambira nk’uko amabaruwa yabo abihamya.

Icyemezo cyo kubarekura cyatangarijwe mu nama y’Abaminisiti iheruka guterana kuwa Gatanu tariki ya 24 Werurwe 2023.

Amakuru yavugaga ko Paul Rusesabagina yahise arekurwa ku mugoroba wo kuri uwo Gatanu, ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, igihugu cyagize uruhare mu ifungurwa rye.

Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero, Nyirahabineza Valerie, yatangaje ko  Sankara na bagenzi be 19  ku munsi w’ejo tariki ya 26 Werurwe 2023,  bagejejwe i Mutobo guhabwa amasomo, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe kuko bahoze mu nyeshyamba za MRCD-FLN.

Kwamamaza

Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro n’abandi bahoze ari abasirikare, iyo basoje ibihano byabo mbere yo kwinjira mu buzima busanzwe bagomba kunyura mu ngando.

Abanyura muri icyo kigo bakunze kumaramo amezi ari hagati y’atatu n’atandatu.

Rusesabagina wavugwaga muri dosiye imwe, we biteganyijwe ko azabanza kujya muri Qatar mbere yo gusanga umuryango we utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Inkuru ikurikira

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare - Arajya he?

Ibitekerezo 2

  1. Kurazikubone Jean says:
    shize

    Ubu nibwo Sankara yabona ko Rusesabagina yarafite amayeri amufasha ubwo yihakanaga kuba ari umunyarwanda. Abagabo bararutanywa!

  2. kanganji says:
    shize

    Nibyo nibahugurwe bave i buzimu bajye i buntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010