Umubare muke w’abaganga mu Bitaro bya Nyabikenke uteye inkeke ku bahivuriza

  1. MUHANGA: Umubare muke w’abaganga b’inzobere mu Bitaro bya Nyabikenke uratuma abarwayi bagomba kuhivuriza bajya kuzishakira i Kabgayi.
 Dr Nkikabahizi Fulgence avuga ko hari ibikoresho batangiye kwakira

Ibitaro bya Nyabikenke biherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabitanze kugira ngo bihe serivisi abatuye mu bice byo mu misozi miremire ya Ndiza.

Abahatuye basanzwe bivuriza mu Bitaro bya Kabgayi i Muhanga, no mu Bitaro bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke ho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyabikenke buvuga ko ibitaro bifite abakozi 48 bose hamwe ku bakozi 127 bagombaga kuba bahari kuri ubu ku ikubitiro.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyabikenke Dr Nkikabahizi Fulgence yabwiye UMUSEKE ko muri abo bakozi 46, abagera kuri 7 muri bo aribo baganga.

Nkikabahizi avuga ko umubare munini w’abo baha serivisi ari abarwayi bivuza bataha bakabasuzuma abakeneye guca mu cyuma bita ‘Echographie’ bakagicamo.

Ati “Serivisi z’ababyeyi ntazo turabasha gutanga kuko nta baganga dufite.”

Usibye abo baganga bita ku babyeyi, Ibitaro bya Nyabikenke nta serivisi n’abaganga bita ku mpinja zitarageza ukwezi 1 bahari.

Uyu Muyobozi yavuze ko mu bandi bohereza ari abafite indwara z’amaso, abakeneye serivisi zo kugorora ingingo (Physiotherapy) ndetse n’abarwayi bifuza kubagwa.

Ati “Hari bamwe mu bakozi bitwaza ko kujya gukorera iNyabikenke bigoranye ibi sibyo kuko natwe turahari kandi nta kibazo dufite.”

- Advertisement -
Hagiye gushira umwaka ibitaro bya Nyabikenke bitangiye guha abarwayi serivisi

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko bari biteze ko ibitaro bya Nyabikenke nibitangira guha serivisi ababigana, bizatuma umubare w’abazaga iKabgayi ugabanuka aho kugabanuka bariyongera kuruta abo twakiraga umwaka ushize.

Ati “Mu kwezi kumwe twakira ababyeyi 400 baza kubyara n’abakenera kuvurwa izindi ndwara zikunze kwibasira abagore.”

Cyakora Dr Muvunyi avuga ko hari indi impamvu akeka yatumye bakira umubare munini w’abivuriza i Kabgayi kuko hari inzobere y’umuganga bafite ubaga indwara zo mu mihigo, amatwi n’amazuru woherejwe iKabgayi.

Ati “Abo twakira bavuye i Nyabikenke harimo kandi abafuza kubagwa amagufwa no mu nda.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga Umutoniwase Kamana Sosthène avuga ko  Ibitaro bya Kabgayi bisanzwe bivura abaturage benshi baturutse mu tundi Turere.

Umutoniwase akavuga ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo ibitaro bya Nyabikenke bihabwe abaganga b’inzobere batera ikinnya kuko baramutse babonetse bagabanya umubare munini w’ababyeyi boherezwa iKabgayi.

Ati “Abaganga batera ikinnya baracyari bakeya ku isoko ry’Umurimo iyo ubabonye bisaba ko babareshya kuko baba bakenewe ahantu henshi.”

Ibitaro bya Nyabikenke byatangiye guha serivisi abarwayi mu kwezi kwa Gicurasi umwaka ushize wa 2022, gusa hari abatinya kujyayo kubera ikibazo cy’umuhanda n’ibindi bikorwaremezo bitari byahagera.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga