Umunyarwandakazi umaze kubaka izina mu kumurika imideli Sandrine ari mu munyenga w’urukundo hamwe n’umuzungu bari gutemberana mu gihugu cya Espagne.

Uyu mukobwa amaze igihe ari kubarizwa muri Espagne mu mujyi wa Barcelona aho yajyanye n’abandi ba nyamideli barimo Kabano Franco.
Muri urwo rugendo uyu mukobwa yagiye yerekana ibihe byiza yarugiriyemo, aza no kwerekana umugabo bari mu Rukundo w’umuzungu.
Aganira ba Umuseke yavuze ko biri ukuri ari mu Rukundo gusa yanga kugira byinshi avuga kuri uwo mukunzi we.
Sandrine yabanje ashyira ifoto ye kuri Instagram arikumwe n’uwo mukunzi barikumwe avuga ko hari umuntu ukunzwe.
Yarengejeho amagambo yo mu ndirimbo agira ati “Ni wowe gusa, uko biri kose ntawakurusha…Urabaruta.”
Nubwo bari batembereye muri Espagne Sandrine avuga ko uyu mukunzi we atariho atuye.
Sandrine yamamaye mu bikorwa byinshi by’imideli haba ibyo yakoreye mu Rwanda nka Kigali Fashion Week, ndetse n’ibindi ku mugabane w’Iburayi haba mu Butaliyani, mu Bufaransa n’ahandi.
Uyu mukobwa kandi akunze kugaragara yamamaza ibikorwa bitandukanye aho kuri ubu ari umwe mu bari ku byapa bya Primus hamwe n’umuhanzi Bruce Melodie.
Ibyitwa “kuba mu rukundo”,isanga ari ukubeshyana.Kenshi biba bigamije kwishimisha gusa.Byitwa ko “bali mu munyenga w’urukundo”,ejo bagatandukana nabi.Nibyo byabaye kuli Kim Kardashian warongowe n’abagabo 16,bose batandukana.Niko byabaye kuli Rihanna wabanye n’abagabo 7;Jennifer Lopez wabanye n’abagabo 4,Beyonce wabanye n’abagabo 9;ZARI umaze kubana n’abagabo 3.Tudashyizemo abagabo batabarika baryamanye nabo.Nubwo abantu millions na millions bishimisha mu busambanyi,bibabaza imana yaturemye kandi bizatuma barimbuka,babure ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.Kwishimisha akanya gato,usuzugura Imana yaguhaye umubiri,ni ukutagira ubwenge nyakuli (lack of wisdom).