Umutoza w’Amavubi yongerewe amasezerano

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryemeje ko ryongereye amasezerano umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi.

Carlos Alós Ferrer yongereye amasezerano y’imyaka ibiri yo gutoza Amavubi

Nk’uko Ferwafa yabicishije ku mbuga nkoranyambaga za yo, yemeje ko Carlos Alós Ferrer yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri azatangirana n’ukwezi gutaha kwa Mata.

Aya masezerano azamugeza mu 2025 nk’uko byemejwe n’iri shyirahamwe.

Bati “Umutoza Carlos Alós Ferrer yamaze kongera amasezerano yo gukomeza gutoza ikipe y’Igihugu nkuru y’Abagabo #Amavubi, aya masezerano akaba azatangira mu kwezi gutaha kwa Mata, akazamara imyaka 2.”

Kuva yafata inshingano zo gutoza Amavubi, Carlos ukomoka muri Éspagne, amaze gutsindwa imikino ine irimo iya Éthiopie ibiri, uwa Sénégal na Lupopo. Yanganyije imikino itanu irimo uwa Guinéa wa gicuti, uwa Éthiopie, Sudan y’Epfo i Kigali, Mozambique na Bénin. Yatsinze umwe wa gicuti ubwo Amavubi yatsindaga Sudan y’Epfo igitego 1-0 i Kigali.

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire, Amavubi amaze kuyahesha amanota abiri mu mikino itatu amaze gukina.

Ferwafa yemeje Carlos Alós Ferrer yongereye amasezerano azamugeza mu 2025

UMUSEKE.RW