Gakenke: Mu Murenge wa Rusasa wo muri Gakenke, umuturage witwa Nteziyaremye Ethienne w’imyaka 63 yabuze inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, baza gusanga abayibye bayibagiye mu gisambu.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tarikki 27 Werurwe 2023, mu mudugudu wa Nyange, Akagari ka Murambi.
UMUSEKE wamenye ko ubuyobozi bw’ibanze mu gushakisha inka bwasanze yamaze kubagirwa hafi y’umugezi wa Mukungwa.
Abagizi ba nabi bayibye batwaye amaguru abiri basiga igihimba cy’imbere n’ibyo mu nda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Rusasa, Uwimana Dieudonne, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu abakekwaho ubwo bujura bagishakishwa.
Ati “Abakekwa muri ubwo bujura ntabwo turababona, ariko turi gufatanya n’inzego kugira ngo babashe gufatwa.”
Akomeza ati “Habonetse igice kimwe ikindi bagitwaye.”
Gitifu Uwimana yagiriiye inama abaturage yo kwicungira umutekano.
Ati “Turakomeza kubashishikariza gufatanya mu gucunga umutekano, buri wese akagira uruhare no gutangira amakuru ku gihe, twumva bizadufasha kugira ngo duhangane n’ikibazo cy’ubujura.”
- Advertisement -
Bikekwa ko ubwo bujura bwaba bwarakozwe n’abantu bavuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Rugina, cyangwa abibye iyo nka kuba ariho bahungiye.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW