Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Uwo bikekwaho ko yibye arenga miliyoni, yafashwe asengerera inzoga abaturanyi be

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/10 10:15 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Umugabo w’imyaka 37, yafatiwe mu kabari akekwaho kwiba amafaranga arenga miliyoni, mu modoka y’umucuruzi uvuga ko yari yasizemo miliyoni 1.5Frw.

Umugabo wo mu Bugsera yafatiwe mu kabari asengerera bagenzi be

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe mu masaha y’umugoroba, nibwo Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Bugesera yafatanye uriya mugabo ibihumbi 617Frw mu asaga miliyoni akekwaho kwiba umucuruzi ayakuye mu modoka.

Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, yemeje aya makuru, avuga ko uriya mugabo yafatiwe mu kabari ko mu mudugudu wa Rukora, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Twahawe amakuru saa cyenda z’igicamunsi n’umucuruzi avuga ko ubwo yari avuye ku iduka, yinjiye mu rugo asiga aparitse imodoka ku muhanda, irimo agakapu karimo Frw 1,500,000 agarutse arebye, asanga hasigayemo ibihumbi 350Frw gusa, andi aburirwa irengero.”

Kwamamaza

SP Hamdun Twizeyimana, akomeza avuga ko Polisi yatangiye iperereza ryo gushakisha uwibye ayo mafaranga, ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nibwo yahawe amakuru n’umuturage wo mu mudugudu wa Rukora, ko hari umugabo usanzwe uzwiho ubujura ufite amafaranga menshi kandi wasinze, arimo no kugurira inzoga abantu bo muri ako gasanteri, bikekwa ko ari ayo yibye.

Ati “Abapolisi bahise bahagera bamusangana ibihumbi 617Fre ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa ngo yemeye ko amafaranga ari ayo yibye mu gakapu yabonye mu modoka yasanze iparitse ku muhanda ifunguye ibirahure, avuga ko andi yayakoresheje cyakora ko atazi umubare wayo.

Hamwe n’amafaranga yafatanywe, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamata kugira ngo iperereza rikomeze, akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

SP Twizeyimana yashimiye uruhare rw’abaturage batanze amakuru yatumye uyu ukekwaho ubujura afatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye  mu kwicungira  umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we kandi batangira amakuru ku gihe.

 

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IVOOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Comédie irakomeje! Rayon yagarutse mu gikombe cy’Amahoro

Inkuru ikurikira

Byiringiro Lague yageze muri Suède

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Byiringiro Lague yageze muri Suède

Byiringiro Lague yageze muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010