Volleyball: Zawadi Geoffrey yongewe muri Komite ya FRVB

Umuyobozi w’ikipe ya REG Volleyball Club, Zawadi Geoffrey, yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri Ushinzwe Amarushanwa w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball [FRVB].

Zaawadi Geoffrey uyobora REG VC yagizwe Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB Ushinzwe amarushanwa

Ku wa Gatandatu tariki 18 Werurwe 2023, habaye Inama y’Inteko Rusange yahuje Ubuyobozi bwa FRVB n’abanyamuryango b’iri shyirahamwe.

Iyi nteko rusange yabereyemo amatora yo kuzuza inzego zitari zuzuye muri iri shyirahamwe. Umwe muri iyi myanya ni uwa Visi wa Kabiri Ushinzwe Amarushanwa muri iri shyirahamwe.

Biciye mu cyizere Zawadi uyobora REG VC yagiriwe n’abanyamuryango ba FRVB, yatorewe gusimbura Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar] weguye kuri uyu mwanya muri Gicurasi 2022.

Ibindi byemerejwe muri iyi nama, ni uko shampiyona y’Icyiciro cya mbere ya 2022/2023 izatangira tariki 22 Mata 2023.

Inzego za FRVB zujujwe
Mé Ngarambe Rafaël uyobora FRVB, ni we wayoboye iyi nama

UMUSEKE.RW