Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Abahoze ari abakozi ba Leta basoje amahugurwa mu kwihangira imirimo

Yanditswe na: Elisée MUHIZI
2023/04/20 7:12 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp
Abagera kuri 45 bahoze ari abakozi ba Leta bakava mu kazi ku mpamvu zitandukanye, bahawe amahugurwa abongerera ubushobozi mu bijyanye no kwihangira umurimo.
Abahuguwe bishimiye ubumenyi bahawe

Ni amahugurwa yari amaze ibyumweru bibiri yasojwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, muri Murambi Campus, ategurwa na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ifatanyije na Rwanda Managment Instutute [ RMI ].

Aya mahugurwa yibanze ku bijyanye no kwingira umurimo, iterambere ry’ubucuruzi no guhanga udushya.

Umuyobozi muri RMI ,Nshimiyumuremyi Vincent de Paul, avuga ko aya mahugurwa yateguwe kugira ngo azabafashe gutegura ejo heza no kuvamo ba rwiyemezamirimo b’ejo hazaza.

Ati “Niba mwifuza kugera kure, mugomba kwita cyane ku mishinga yanyu. Murasabwa gukoresha neza ubumenyi mukuye hano kugira ngo muzabe ba rwiyemezamirimo beza no kwagura imikoranire n’abandi.”

Umuyobozi muri Minisitere y’abakozi ba Leta n’umurimo, Ntwari Jimmy Parfait, yabasabye gukorana neza na za Banki, ababwira ko abafitiye ikizere.

Ati“Tubafitiye ikizere kubera imishinga mwatweretse, ni myiza uretse utuntu ducye turajya ku murongo .Tuzabona ubushake bwanyu mu kuba ba rwiyemezamirimo, ni ingirakamaro kuri mwe n’igihugu muri rusange.”

Ibyishimo ku bahuguwe…

Twizeyeyezu Marie Josee, ni umwe mu bahuguwe, avuga ko ari amahirwe bagize kuko bari baratakaje akazi.

Ati“Nyuma yo gutakaza akazi kacu, ntabwo twari tuzi icyo twakora, ariko ubumenyi dukuye muri aya mahugurwa, buhinduye imitekerereze yacu.”

Mugwaneza Monique, wari uhagarariye BDF ubwo yafunguraga aya mahugurwa kuwa 28 Werurwe 2023, yasobanuye ko iki kigo kizabishingira 75% y’inguzanyo bashaka bitewe n’uko umushinga uteye. Ni ukuvuga ko basabwa 25% y’amafaranga ajyanye n’umushinga.

Uyu avuga ko BDF izishingira imishinga yose kugera kuri  Miliyoni 500frw ku byiciro birimo abagabanyijwe mu kazi mu bigo bya leta, urubyiruko n’abagore.

MIFOTRA yo izatanga inkunga ijyanye no gutanga ubumenyi ku rwego rwo hejuru aho bamwe bahisemo gukomeza amasomo mu bijyanye n’amategeko muri ILPD abandi PMP, CPA, PHRI, Data science, abandi bo bakajya mu bigo bya IPRC.

Ni mu gihe Rwanda Managment Institute [ RMI] yo izatanga inkunga ijyanye no gutanga ubujyanama no gukora ubushakashatsi.

MUHIZI ELISEE / UMUSEKE.RW

Kwamamaza
Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Kigali Péle Stadium igiye gutangira gukinirwaho shampiyona

Inkuru ikurikira

Abakora umwuga wo kuvunja basabwe kwirinda icyaha cy’Iyezandonke

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Abakora umwuga wo kuvunja basabwe kwirinda icyaha cy’Iyezandonke

Abakora umwuga wo kuvunja basabwe kwirinda icyaha cy'Iyezandonke

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010