Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagabiye inka abarokotse Jenoside batishoboye

Nyabihu: Abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba bagabiye inka 15 imiryango yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi itishoboye, hanengwa abakoraga ubucuruzi n’ubushabitsi nk’ubwo bakora uyu munsi bijanditse mu bikorwa byo gukora Jenoside.

Guverineri Habitegeko Francois ni we washyikirije ziriya nka abarokotse Jenoside bazigenewe

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, aho bunamiye inzirakarengane zihashyinguye..

Nyirabahinde Josephine umwe mu bahawe inka, mu byishimo byinshi yashimiye abamugobotse bakamuha abizeza kuzayifata neza.

Ati “Turashimira Imana yaduhaye ubuyobozi bwiza, none n’abikorera baduhaye inka izadufasha kubona amata, ifumbire, kandi bizaturinda kurwara bwaki.”

Yakomeje avuga ko inka bahawe bazazifata neza, zikabafasha kwiteza imbere kandi ko bafite aho kuzororera.

Nishimwe Samuel Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, yavuze ko uwahawe inka wese atandukanye no kurwaza bwaki, atazongera kubura akarima k’igikoni kuko izi nka zije muri gahunda yo kwiteza imbere bahindurirwa imibereho.

Ati: “Abahawe inka ni abarokotse muri rusange, turashima izi nka duhawe ziduhaye umukoro, natwe tuzitura abarinzi b’igihango n’abandi batubaye hafi n’abakomeje kutuba hafi, ariko kandi zije kudufasha kurushaho gutekereza ku iterambere.”

Perezida w’Urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Erneste yavuze ko izi nka batanze zose zihaka ku buryo, mu gihe gito ziba zatangiye kubyarira umusaruro abazihawe, abasaba kuzitaho nk’uko bikwiye.

Ati: “Twaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inka 15, zose zirahaka ziteguye kubyara, umusaruro wazo ntabwo utinda kugaragara bisaba ko zitabwaho cyane.”

- Advertisement -

Yavuze ko impamvu bifatanyije n’abarokotse Jenoside muri Nyabihu, ari ibikorwa bakora buri mwaka.

Ati “Tuzi ububi bwa Jenoside n’ibibazo yadusigiye, turahumuriza abarokotse tunabereka ko turi kumwe na bo.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois na we yashimye igikorwa cyakozwe n’urugaga rw’abikorera kuko batandukanye na bagenzi babo.

Ati “Iki ni igikorwa dushima cyane, kuba bafashe iya mbere bakibuka, bakunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse bagafata mu mugongo abayirokotse bitandukanye na mbere aho abikorera muri Jenoside basaga n’ubutegetsi bwariho, aho bamwe bashyize mu mugambi Jenoside ariko kuri ubu dufite abikorera ubona kubera ubuyobozi bwiza, basa na Leta iriho kandi bahagurukiye gukora ibyiza batozwa n’ubuyobozi bwiza.”

Inka 15 abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagabiye abarokotse Jenoside batishoboye, bo mu Karere ka Nyabihu zose zirahaka, basabwe no kuzaziturira abarinzi b’igihango.

Abarokotse Jenoside bagaragaje ko bishimiye inka bahawe

UMUSEKE.RW i RUBAVU