Général Muhoozi Kainerugaba yagiranye ibihe byiza n’abanya-Gicumbi

Nyuma y’umubano mwiza ukomeje gukura umunsi ku wundi hagati y’u Rwanda na Uganda, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni Général Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibihe byiza n’abanya-Gicumbi barimo Meya w’aka Karere, Nzabonimpa Emmanuel.

Abanya-Gicumbi bagiranye ibihe byiza n’abarimo Gen Muhoozi Kainerugaba

Ni mu butumire bwa MK Mouvement, bwari bugamije gukomeza gutsura umubano mwiza Uganda ifitanye n’u Rwanda. Meya wa Gicumbi n’itsinda bajyanye muri Uganda, bongeye kwishimira ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi.

Meya Nzabonimpa yari yajyanye n’abayobozi b’ikipe ya Gicumbi FC ndetse n’ikipe yose muri rusange isanzwe ikina shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.

Habanje gukinwa umukino wa gicuti wahuje Gicumbi FC na Kigezi Select FC, ubera kuri Stade ya Kigezi iherereye mu Karere ka Kabale muri Uganda. Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bitabaza penaliti zarangiye Abanyarwanda binjijwe 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, Abanyarwanda batemberejwe mu bice bitandukanye bigize aka Karere, baganirizwa na  Général Muhoozi Kainerugaba uherutse gutangaza ko yifuza kuba Perezida wa Uganda.

Mu mwaka ushize, abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Twitter, Gen Muhoozi yagize ati “Uburyo rukumbi bwo kwitura mama wanjye ukomeye ni ukuba Perezida wa Uganda! Kandi byanze bikunze nzabigeraho!”

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’inzego zitandukanye zirimo Meya w’Akarere ka Gicumbi, Gen Muhoozi n’abandi, hahise hahembwa abitwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.

Abanyarwanda bishimiye ibihe bagiriye muri iki gihugu ndetse bizeza abaturanyi ko nibagaruka bazabisangiza abasigaye mu Rwanda, ariko umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, abicishije kuri Twitter yashimangiye ko yagiranye ibihe byiza n’Abanya-Gicumbi ndetse abifuriza kuzasubira mu Rwanda amahoro.

Agafoto kafashwe!
Inzego zitandukanye zitabiriye ubu butumire
Abanyarwandakazi bari bagiye muri ubu butumire
Aba nabo bari aho byabereye!
Ibendera Rwanda i mahanga
Abakinnyi ba Gicumbi FC bari bacyeye
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel yaganirije Abanya-Uganda
Umwe ati uyu mubano urawubona ute??
Abayobozi ba Gicumbi FC
Byari ibyishimo
Meya wa Gicumbi, Nzabonimpa Emmanul ari mu batanze ibihembo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -