Amakuru meza ni uko mu mezi 2 mbona impinduka nziza muri Congo – Perezida Ruto

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Perezida William Ruto ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Kenya n’u Rwanda byateye indi ntambwe mu mubano wabyo, bisinya amasezerano atandukanye y’ubufatanye, mu kiganiro bahaye abanyamakuru, Perezida William Ruto wari kumwe na Perezida Paul Kagame yavuze ko abona impinduka nziza muri Congo.

Perezida William Ruto ari kumwe na Perezida Paul Kagame

Perezida William Ruto abajijwe ibijyanye n’ikibazo cy’umutekano muke muri Congo, yavuze ko ari ikibazo kireba buri gihugu cya Africa y’iburasirazuba.

Avuga ko nyuma y’uko Congo Kinshasa ibaye umunyamuryango wa Africa y’Iburasirazuba ibihugu byaganiriye bifata umwanzuro mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo.

Yagize ati “Umuryango wa EAC wafashe umwanzuro ko ugomba gufata iya mbere mu gukemura ibibazo by’uburasirazuba bwa Congo, by’umwihariko nyuma y’uko Congo ibaye umunyamuryango wa EAC.”

Wiliam Ruto yakomeje agira ati “Inkuru nziza ni uko mu kwezi kumwe, abiri, mbona impinduka nziza muri izo ngorane z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, ubu dufite ingabo za Kenya ziriyo mu mezi 6 ashize, u Burundi bwagezeyo, Uganda iriyo, n’ingabo za Angola na zo zagiye gushyigikira ibyo bikorwa, no gukora ibishoboka ngo abagirwaho n’ingaruka, kugira ngo duhangane n’ibibazo by’umutekano bihitana ubuzima bw’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, n’ibindi bibazo by’abana batabasha kwiga, n’abantu bataye ibyabo baba mu nkambi.”

Perezida Ruto yavuze ko kubera izo ngabo, habayeho inyeshyamba zimwe zemera guhagarika imirwano zigasubira inyuma mu birindiro byazo.

Yavuze ko ashimira ibihugu bya EAC byemeye kujya muri Congo, kugira ngo biyifashe kandi ngo ibyo bihugu birafatanya ngo Congo izagire amatora meza abayituye bishimire kuyibamo amahoro.

Perezida Paul Kagame na we wabajijwe kuvuga kuri iki gisubizo, yavuze ko mu gihe cyahise hakomeje kubaho guta umwanya abantu bitana ba mwana, avuga ko ubu ikigezweho ari ukwiga ikibazo no kugiha umuti urambye.

Ati “Iyo utize neza imizi y’ikibazo ugiha umuti ucagase, kikajya gihora kigaruka.”

- Advertisement -
Perezida William Ruto na Perezida Paul Kagame baseka

Gusa, Perezida Paul Kagame na we yavuze ko kuba ikibazo cya Congo kiri gukemurwa na EAC hari icyizere kuko ari bo bakegereye kandi na bo bagifitemo uruhare.

Ati “Nizere ko twabona igisubizo, abo hanze bakaza gushi=yigikira ibyo abayobozi ba Africa bakora, bagafasha aho kwivanga mu byo bakeka ko byaba ibisubizo, ni byiza gushyigikira ibisubizo byagenwe n’abayobozi ba Africa, ikibazo kirahari, hari inzira zo kugikermura, ariko reka tubihe igihe, vuba twakora ibyo dukwiye gukora, ubwo tuzagera ku muti abantu bategereje.”

Umubano w’u Rwanda ntushingiye ku busa, ibi bihugu byasinye amasezerano arenga 6 mu mikoranire, haba mu rubyiruko, ubuzima, uburezi, mu by’amakoperative, n’ibindi.

Perezida William Ruto yavuze ko Ashima uburyo Abanya-Kenya barenga 10,000 bari mu Rwanda kandi bakaba bakora ibyo bakora nta ntambamyi, avuga ko aya masezerano yasinywe ashyira ku rundi rwego imibanire y’ibihugu byombi.

William Ruto yanatumiye Perezida Paul Kagame mu nama itaha y’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU),  izabera muri Kenya (13-16 Nyanga, 2023), izikiga ibibazo bitandukanye Africa irimo ihura na byo, birimo imihindagurikire y’ibihe, ibyorezo, ndetse n’umutekano w’akarere muri rusange n’uko Africa yazitwara mu bihe bizaza.

Kenya n’u Rwanda birasinya amasezerano mu ruzinduko rw’amateka rwa William Ruto

UMUSEKE.RW