APR FC yumvikanye n’Umurundi ukinira Rukinzo

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rukinzo FC y’i Burundi, bwemeje ko bwamaze kumvikana n’ubw’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ku mukinnyi Nduwimana Da’ny ukina mu busatirizi.

Nduwimana Dany wa Rukinzo FC azakinira APR FC umwaka utaha

Mu kwezi gushize guhera tariki 21-27, mu Rwanda haberaga imikino yahuzaga Igipolisi cyo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba hagamijwe kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Ikipe ya Rukinzo FC y’i Burundi isanzwe ari iy’Igipolisi cyo muri iki gihugu, iri mu zitabiriye iri rushanwa ryebereye mu Rwanda.

Umwe mu bakinnyi b’iyi kipe bigaragaje cyane, ni Nduwimana Dany ukina aca ku ruhande mu gice cy’ubusatirizi.

Uyu musore w’imyaka 20 gusa, yabengutswe n’amakipe menshi y’i Kigali harimo na APR FC ishobora kuzakinisha abanyamahanga mu mwaka utaha w’imikino 2023/2024.

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa yo usanzwe ari n’Umujyanama w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu by’Umutekano, Gén James Kabarebe, bwagiranye ibiganiro by’ibanze na Perezida wa Rukinzo FC, Hon Pierre Claver Rurakambye hagamijwe kugura Nduwimana Dany.

Uyu muyobozi yemeje ko Rukinzo yamaze kugurisha uyu mukinnyi muri APR FC, ndetse umwaka utaha azaza kuyikinira nk’uko yabyemereye B&B FM Umwezi.

Ati “Hariho accord de principe. Gusa aracyari umukinnyi wa Rukinzo FC.”

N’ubwo uyu mukinnyi afite ubwenegihugu bw’u Burundi ariko anafite ubw’Ubunyarwanda kuko mu babyeyi babiri be harimo umwe w’Umunyarwanda nk’uko aherutse kubyemerera UMUSEKE mu kiganiro kigufi yaduhaye.

- Advertisement -

Ati “Mfite imyaka 20. Ndi Umurundi ariko umubyeyi wanjye umwe ni Umunyarwanda.”

Ikipe ya Rukinzo FC izwiho kugurisha abakinnyi beza mu Rwanda, kuko abaheruka barimo Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichu na Amissi Coutinho bose bakinira Kiyovu Sports.

Mu minsi ishize, Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwemeje ko umwaka utaha w’imikino iyi kipe ishobora kuzakinisha abanyamahanga aho kugumana ku Banyarwanda gusa.

Ni umusore wigaragaje cyane muri EAPCCO games zabereye mu Rwanda
Nduwimana yabaga agirwa inama buri kanya

Perezida wa Rukinzo FC, Hon Pierre Claver Rurakambye [uri ibumoso] yahuye n’ubuyobozi bwa APR FC
UMUSEKE.RW

AMAFOTO: Rwandamagazine