Bibiliya Ntagatifu mu ntoki, Karasira bita Prof. Nigga yitabye Urukiko, asaba kuvurwa “uburwayi bwo mu mutwe”

Aimable Karasira Uzaramba wahoze wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, yasabye kubanza akavuzwa kuko arwaye indwara zitandukanye zituruka ku mateka y’igihugu, abamwunganira bamugereranya na Barafinda Segikubo Fred, washatse kwiyamamariza kuyobora igihugu, bikaza kugaragara ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

Karasira Aimable bita Prof Nigga yasabye kuvuzwa indwara zo mu mutwe

Kuri uyu wa 03 Mata 2023 Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga yatangiye kuburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, ni nyuma y’uko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwaregewe uru rubanza rusanze rudafite ububasha bwo kuruburanisha.

Aimable Karasira wunganiwe na Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana waje kuburana yitwaje impapuro na Bibiliya Ntagatifu, yavuze ko uwe ubwe arwaye indwara zitandukanye zirimo n’agahinda gakabije yatewe n’amateka y’igihugu, arimo ko avuga ko yabuze umuryango  we wose mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe yari asigaranye akaba afite uburwayi bwo mu mutwe.

Me Kayitana Evode umwe mu bunganira Karasira yabwiye urukiko ko uburwayi bwo mu mutwe umukiliya we afite bukwiye gutuma afatwa nka Barafinda Segikubo Fred kuko na we ataburanye ahubwo yavujwe agakira ubu akaba nta kibazo afite

Ati “Barafinda yaravujwe aho yavugaga ibigambo bitandukanye birimo ko yatsinze amatora, ndetse umugore we ari First Lady ndetse RIB ibuza Abanyamakuru kumuvugisha biraba, ubu nta kibazo afite ari we na Karasira Aimable na we niko akwiye gufatwa.”

Me Gatera Gashabana aravuga ko ibyo umukiliya we aregwa harimo guhakana Jenoside ariko umukiliya we ari umuntu wabuze umuryango we wose mu gihe cya jenoside akagera naho ahungabana aho kuganirizwa ndetse ngo avurwe ahubwo ahanishwa kujyanwa muri gereza ibintu abona ko bidakwiye ahubwo yarakwiye kuvuzwa.

Aimable Karasira Uzaramba yavuze ko afunzwe mu buryo bubi aho afungiwe hari hafungiwe na Nsabimana Callixte alias Sankara na Dr. Christophe Kayumba watashye.

Aimable Karasira yavuze ko afite uburwayi bukabije bw’indwara zitandukanye zirimo agahinda gakabije, diabete n’izindi kandi yatangiye kwivuza kuva mu mwaka wa 2003 ahabwa imiti ndetse yandikiwe ibinini bitanu ku munsi agasaba ko yabanza kuvurwa akitabwaho kandi hari Umuganga wemeje ko afite uburwayi, uyu yemeje ko akibwirwa iby’urubanza rwe yamaze iminsi itatu yikurikiranya adasinzira aho yarotaga intambara, abapfu n’ibindi bibi.

Aimable Karasira wahoze wigisha muri Kaminuza ya KIST yasabye ko yavurwa n’abaganga b’abanyamahanga kuko bo yababwira ibye bakamwumva naho abanyarwanda ashobora kubabwira ibye ntibamwumve bitewe n’ubwoba bwabo.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo ya Muganga yagaragaje ko afite uburwayi, ariko atatakaje burundu iby’abantu bazima batakora.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ibyo gufunga Karasira byari ngombwa kandi byakurikije amategeko.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko kuba Karasira Aimable Uzaramba asaba kubanza kuvuzwa byakumvukana bityo urukiko rukwiye kubanza kubisuzuma.

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane mu buhanzi bwe icyarimwe no kumbugankoranyambaga nka YouTube aho yari afite Channel ye yise “Ukuri mbona”.

Aregwa ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Uyu mugabo afite imyaka 46 y’amavuko yavukiye mu mudugudu wa Rugerero, mu kagari ka Mwendo mu karere ka Huye mu Majyepfo y’u Rwanda.

Umucamanza yatangaje ko azafata icyemezo niba Karasira Uzaramba Aimable akwiye kubanza kuvuzwa cyangwa akwiye kubanza kuburanishwa taliki ya 06/04/2023.

Karasira Uzaramba Aimable yavuze ko n’iyo atabona ubutabere, ariko abone uko avuzwa.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.

Théogène NSHIMIYIMANA & Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW i Nyanza