Bugesera: Abaturage basuhukiye mu wundi Murenge kubera inzara

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Gihinga mu Karere ka Bugesera, batangaje ko basuhukiye mu Murenge wa Kamabuye kubera inzara, bagasaba akarere kubagoboka.

Bavuga ko izuba ryinshi ryatwitse imyaka bari barahinze ntibagira icyo basarura.

Abavuganye n’umunyamakuru wa TV1, bavuze ko Akarere gaheruka gutanga ubufasha, ariko ntibwagera kuri bose bahitamo kujya gushakira imibereho mu wundi murenge.

Umwe yagize ati “Inzara irahari, n’ibijumba wumva bacuruza baza kubirangura hasi Kamabuye. Mu by’ukuri inaha ho hapfa kuboneka ibijumba, n’ibyo kurya bihari.”

Akomeza agira ati “Iyo ukoreye ibyo bihumbi bibiri, (2000frw), uhahamo ibijumba by’1000frw ukabyohereza, ukabohereza 1000frw bagapfa gushakamo izo mboga.”

Umwe mu babyeyi utuye mu Murenge wa Nyarugenge, yiyemerera ko na we hari ubwo ajya mu Karere ka Nyanza, mu ntara y’Amajyepfo gushakirayo ubuzima.

Ati “Si ugusuhuka se, ni ukugenda umuntu akajya guhahira aho biri. Keretse Leta iduteye inkunga.”

Umukecuru w’imyaka 100 na we wo muri uyu Murenge, avuga ko usibye kuba afite intege nke na we yajya guca inshuro ahandi.

Ati “Dukubitira umwana kuryama. Njye ndashonje, nibe nabo bajya kwicira inshuro, mu myaka 100 ntabwo najya kwicira inshuro.”

UMUSEKE wagerageje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ariko ntiyashima kuvugisha umunyamakuru ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubiza.

- Advertisement -

Akarere ka Bugesera kakunze kurangwa n’amapfa mu bihe byashize kubera izuba ryinshi ryangije imyaka y’abaturage.

Icyakora kagerageje guha ibiribwa abo baturage ndetse kabatoza umuco wo kuvomerera imyaka nka bumwe mu buryo bwo kwishakira igisubizo.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE RW