Cricket: U Rwanda rwitabiriye Victoria Series

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Kuri uyu wa Mbere, ikipe y’Igihugu y’abagore ya Cricket yerekeje mu gihugu cya Uganda mu irushanwa ryiswe ‘Victoria Series.’

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore bakina Cricket, yerekeje muri Uganda mu irushanwa rya Victoria Series

Umutoza mukuru w’iyi kipe, Leonard Nhamburo, yahagurukanye abakinnyi 16 batumwe igikombe cy’iri rushanwa.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’Ibihugu bitanu birimo Kenya, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, U Rwanda na Uganda yariteguye.

Biteganyijwe ko rizatangira ku wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, rikazasozwa tariki 23 uku kwezi. Imikino yose izabera ku kibuga cya Lugogo.

Umukino wa mbere u Rwanda ruzakina na Uganda, mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizaba zikina na Kenya.

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Cricket, Bimenyimana Marie Diane, yavuze ko batagiye mu butembere kandi mbere yo guhaguruka bagize imyiteguro myiza.

Abakinnyi 16 u Rwanda rwajyanye: Uwera Salah, Bimenyimana Marie Diane, Ikuzwe Alice, Ishimwe Gisèle, Uwase Marveille, Murekatete Belise, Mutoniwase Clarisse, Vumuliya Margueritte, Uwase Geovanis, Nyirankundineza Josiane, Ingabire Sifa, Ishimwe Thèrese Henriette, Irera Rosine, Muhawenimana Immaculée, Irakoze Flora, Tuyizere Cynthia.

Ibihugu bitanu byitabiriye irushanwa

UMUSEKE.RW