Umuryango Utabara Imbabare ishami ryawo mu Rwanda, wibutse ku nshuro ya 29 abari abakozi ba Croix Rouge Rwanda, Abana barererwaga muri CSEH, abarezi n’abaturanyi babo ndetse n’abari abakorerabushake b’uyu muryango bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhango wo kwibuka muri Croix Rouge Rwanda wabereyeye Murenge wa Kacyiru, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Mata 2023.
Watangijwe n’isengesho ndetse banafata umunota wo kwibuka abazize Jenoside no gushyira indabo ku rwibutso ruriho amazina 65 y’abishwe mu yahoze ari Croix Rouge y’Ababiligi no mu nkengero zayo banacana urumuri rw’icyizere.
Abitabiriye uyu muhango baganirijwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko uko ivangura ry’igishijwe imbonankubone hirya no hino mu gihugu.
Hanenzwe imiryango Mpuzamahanga yatije umurindi ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igatererana abicwaga urw’agashinyaguro.
Abarokotse Jenoside muri Croix Rouge Rwanda bishyize hamwe muri ‘Association Mbihoreze’ bavuze ko abiciwe muri Croix Rouge nta n’umwe bibeshyeho, bashengurwa n’abapfobya amateka yabereye muri iki kigo, bagasaba ubutabera.
Bati “Ukumva umwe arakubwiye ngo nimba mushaka kumenya abishe abantu bo muri Croix Rouge muzajye i Butare mujye gushaka amakuru yabo, ibintu nkibyo tukabana nabyo tukicecekera, twahaye abantu umwanya ngo bagerageze badufashe ariko uzashaka kutubeshya mbabwize ukuri tuzahangana.”
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Gasabo bwashimye Croix Rouge Rwanda uburyo nyuma ya Jenoside yafashije abarokokeye muri iki kigo cyari gishinzwe ubutabazi ariko kigahinduka inkambi ya Gisirikare n’ishingiro ry’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuryango Ibuka wavuze ko wishimira cyane ko abarokotse Jenoside bafite umutekano na Leta ibakunda, usaba kandi abatarahigwaga mu 1994, kwerekana ahashyizwe imibiri y’abishwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
- Advertisement -
Umuyobozi wa Croix Rouge Rwanda, Françoise Mukandekezi, yavuze ko bazakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko abanyamuryango ba Mbihoreze.
Yagize ati ” Croix Rouge y’u Rwanda ikaba ikomeje no kwiyemeza gukomeza kuba hafi abanyamuryango ba Mbihoreze cyane cyane abagishoboye kuba bakwiga bakongera ubumenyi, ndetse n’abandi bakeneye ubufasha bakazirikanwa muri gahunda zitandukanye.”
Ntaganzwa Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gasabo yavuze ko biteye agahinda kubona abashinzwe kurinda imbabare aribo bazambuye ubuzima, bikaba ikimwaro ku bazungu bayiyoboraga.
Ati “Croix Rouge mu bantu bari bashinzwe kurengera imbabare, bari mu kaga ariko ugasanga nibo bagize uruhare rwo kuvutsa ubuzima, abari abayobozi abazungu bakurira indege bakigira iwabo bagasiga abatutsi barimo kwicwa.”
Yashimye uruhare rwa Croix Rouge mu bikorwa byo kuba hafi no gutabara Abanyarwanda, by’umwihariko ubufasha itanga ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ubuhamya butandukanye bwatanzwe ndetse n’amagambo y’abayobozi batandukanye, bakomeje kagaruka ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Twiyubaka.”
Croix Rouge Rwanda yaremeye arenga miliyoni 5 y’Amafaranga y’u Rwanda imiryango 41 y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batujwe mu Mudugudu w’Uruyange, Akagari ka Gatunga mu Murenge wa Nduba.
Iyi miryango igizwe na 12 yubakiwe na Croix Rouge y’u Rwanda, 22 yubakiwe na FARG n’indi 7 y’abanyamuryango ba Association Mbihoreze.
Buri muryango wahawe Gaz yo gutekesha, Matelas, ibikoresho by’isuku n’ibyo gukoresha mu gikoni.
Mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka ushize Croix Rouge Rwanda yubatse amazu umunani uyu muryango wubakiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW