Abo baturage bahise bajyanwa ku Kigo nderabuzima cya Kayanga barimo babara mu nda.
Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga bahise bataha mu ngo zabo uko ari 15 bakomeza gukurikiranwa kuko bari batarakira neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutunga, François Iyamuremye, yabwiye UMUSEKE ko ibizami bya gihanga aribyo bizemeza ko uyu muturage yazize ubushera.
Ati” Abarwayi barwaye tariki 16 Mata, bajya kwa muganga bakurikiranwa bari mu rugo. Umwe rero yitabye Imana ejo. Ibyuko ari ubushera tuzabyemezwa na autopsy bagiye gukorera umuntu, na sample y’ifu bari bakoresheje.”
Akomeza ati” Byashoboka ko byari bihumanye, harimo imyanda mu byo bari bakoresheje, byose tuzabimenya ibizami bimaze gusohoka.”
Gitifu Iyamuremye yagiriye inama abaturage kwitwararika mu byo banywa.
Ati” Turihanganisha abarwayi n’uwabuze uwabo. Urwicyekwe rukagabanuke mu baturage kandi bakitwararika mu byo bagiye kunywa.”
Amakuru avuga ko Tuyishimire Jean Claude wenze ubwo bushera yaganirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri station ya Rutunga, ngo hamenyekane ukuri kwabyo nubwo bivugwa ko nawe ubushera yabunyoyeho.
- Advertisement -
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru aho hazafatirwa n’ibindi bizami ngo harebwe icyishe uwo muturage.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW