Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri wa Gatanu, tariki ya 07 Mata 2023.
Aba baturage bavuga ko bafashwe n’uwo munyamahanga bigendera, akabinjiza mu bubiko bw’ibikoresho, akabakubitiramo nyuma abajugunya inyuma y’iyo nyubako.
Umwe yagize ati “Twagiye kumva avugije induru n’imbwa ze ziramotse. Ntitwabyitaho, twumva aravuze ngo baranyibye mufate abo bana. Badukubita amashevro (imbaho bakoresha bubaka), imikoba, imigeri…”
Abakubiswe bavuga ko bahabwa ubutabera, kandi bakavuzwa inkoni bakubiswe.
Ababonye abo basore bakubitwa, banenze igikorwa basaba ko uwo munyamahanga akurikiranwa.
Umwe ati “Naje hano mpasanga abagore benshi bari kuvuza induru, bareba mu gipangu cyubakwamo. Nanjye ndahahagarara, ndungurukamo, nsanga abasore babiri bari gukubitwa, bakubitwa amaferabeto, imigeri, tuvuza induru. Umuhinde n’umudamu we bari gukoma amashyi. Bavugaga ko bari baje kubiba.”
Undi na we yagize ati “Ririya ni ihohoterwa ry’indengakamere, ntibyagakwiye kuba mu Rwanda, uko mbonye babagize, ni ibintu byananiye kubyakira cyane.”
Icyakora umwe mu bakora akazi k’ubuzamu ahamya ko bakubiswe ariko ko bari bibye ibikoresho.
- Advertisement -
Ati “Bari batwaye ferabeto (fer a beton) na kinubi (inyundo). Ariko na bo bemeraga ko bayitwaye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Mado, avuga ko ikibazo hari inzego ziri kugikurikirana.
Ati “Abahungu babiri bakubiswe, bakubitwa na nyiri gipangu, Umuhinde. Ngo ni depo (ububiko) y’ibikoresho. Uwabakubitaga yagaragazaga ko hari amakosa bakoze niba ari ukwiba, ntabwo abisobanura. Barimo barashakisha abo Bahinde, kuko ngo ni nyirubwite ngo yabakubitaga imikandara.”
Bivugwa ko nyuma yo guhohoterwa bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bavurwe.
Si ubwa mbere Abanyamahanga bavuzweho gushaka guhohotera abaturage. Icyakora bamwe bagiye bashyikirizwa ubutabera, bakaryozwa ibyo bakoze.