General Bunyoni yafatiwe aho yari yihishe

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Alain-Guillaume Bunyoni ufite ipeti rikuru mu gipolisi cy'u Burundi mu mazi abira

Ubushinjacyaha mu gihugu cy’u Burundi bwavuze ko Gen Alain Guillaume Bunyoni afunzwe kuva tariki 21 Mata, 2023.

Alain-Guillaume Bunyoni ufite ipeti rikuru mu gipolisi cy’u Burundi mu mazi abira

Bunyoni wahoze ari General ukomeye ku butegetsi bwa Peter Nkurunziza, ndetse akaba na Minisitiri w’Intebe ku butegetsi bwa Evariste Ndayishimiye, na mbere yaho akaba yarayoboye Polisi y’iki gihugu, amaze iminsi ari mu bibazo.

Ubushinjacyaha bw’u Burundi buvuga ko tariki 21 Mata, 2023 Gen Bunyoni yafatiwe ahitwa Nyamuzi, mu gace kitwa Mubone muri Komine ya Kabezi, mu Ntara ya Bujumbura aho yari yihishe.

Itangazo rivuga ko ubu Gen Bunyoni ari mu maboko ya Polisi.

ANDI MAKURU N’ISESENGURA KU IFATWA RYA BUNYONI

Ubushinjacyaha buvuga ko ibimenyetso byafatiwe mu isaka ry’urugo rwa Bunyoni, n’ibindi bimenyetso bizigwaho neza hakurikije ibijyanye n’icyo amategeko ahana ibyaha avuga.

Tariki 17 Mata, 2023 nibwo Ubushinjacyaha bwa kiriya gihugu bwatanze impapuro zitanga uburenganzira bwo gusaka urugo rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni.

Perezida Evariste Ndayishimiye mu minsi ishize yavuze ko hari abantu “bigira ibihangange”, bafite umugambi wo kumuhirika ku butegetsi bakoresheje ingufu za gisirikare.

- Advertisement -

Burundi: Iyahigaga yahiye ijanja! Gen Bunyoni mu marembo ya gereza

UMUSEKE.RW