Amakuru yamenyekanye ubwo umucuruzi yajyaga kurangura, akamubona amanitse ku rugo ruri hafi yaho yari atuye mu Mudugudu wa Kinihira I, Akagari ka Gisuna, Umurenge wa Byumba nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Theoneste yabwiye UMUSEKE ko hataramenyekana niba yaba yishwe cyangwa niba ari ukwiyahura.
Ati “Twahawe amakuru n’umuntu wari ugiye kurangura ko abonye umuntu wari umanitse ku ruzitiro yapfuye, amanitse mu mugozi, yari umunyeshuri wigaga muri UTAB mu mwaka wa kabiri. Ntituramenya niba ari ukwiyahura cyangwa ari ukwicwa.”
Uyu musore uzwi ku izina rya John uri mu kigero cy’imyaka 23 yigaga mu ishami ry’uburezi (Education) avuka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo.
Gitifu avuga ko ubusanzwe yabanaga n’undi munyeshuri, gusa ngo yari yamubwiye ko ari butahe bwije.
Yavuze ko hagikorwa iperereza kuri urwo rupfu.
Uyu muyobozi yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe, kandi aho bishoboka umuntu akagenda ari kumwe na mugenzi we, birinda gutaha mu gicuku.
Amakuru avuga ko yabanje kunywera mu kabari kari hafi y’urugo rwaho yari atuye, ariho yavuye mu masaha y’igicuku ataha.
- Advertisement -
Abahageze mbere bavuga ko basanze nta kintu yibwe kuko haba telefoni ye, n’ibindi bikoresho yari afite babimusanganye.
Hari ubutumwa UMUSEKE wabonye aho uyu musore yandikiye umuntu amubwira ngo “Abagome barantwaye muhamagare gira vuba”. Ni uwo yari yoherereje numero za Se umubyara.
Uyu na we yahise agira ati “Sure? Mubwire ko uri he?”
Kugeza ubu iperereza riracyakorwa ngo hamenyekane icyo yazize.
UMUSEKE.RW