Hafi y’aho baheruka kunigira Mwarimu Rucagu, bahiciye umuntu

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Nisingizwe Theogene wiciwe mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero

Polisi ivuga ko uyu wapfuye yari “igisambo cyarwanye na bigenzi bye”
Umuryango wa nyakwigendera wabwiye UMUSEKE ko uwapfuye “yari umunyeshuri ugiye kurangiza ayisumbuye”

Urujijo ni rwose mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero ku rupfu rw’umusore wishwe aterewe icyuma mu ntera nto y’ahaheruka kunigirwa umwarimu witwa Rucagu Boniface ubwo yari avuye mu masengesho ya mu gitondo azwi nka “Nibature.”

Nisingizwe Theogene wiciwe mu Kagari ka Rwaza mu Murenge wa Rugerero

Abo mu muryango wa Nisingizwe Theogene bavuga ko yari umunyeshuri witegura gusoza amashuri yisumbuye akaba yishwe n’abagizi ba nabi ubwo yari atashye kwa nyina umubyara, ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo yabwiye UMUSEKE ko yari igisambo kizwi muri kariya gace yaguyemo.

CIP Mucyo Rukundo avuga ko Nisingizwe yari umujura usanzwe uzwi ndetse ko mu ijoro yiciweho ahagana saa sita irondo ryari ryamufashe araricika hanyuma ahagana saa munani n’igice z’ijoro yicwa n’abajura bagenzi be.

Yagize ati “Baje gushwana, bashobora kuba bashwaniraga ibyo bibye, hanyuma bamutera icyuma, hari umuzamu wari uri hafi aho wabumvaga[…] uko rero gushwana bakamutera icyuma, umuzamu ahita ahagera aratabaza, yari atarahwera bahita bamujyana kwa muganga, yaguye mu Bitaro bya Gisenyi.”

Yakomeje agira ati “Nubwo tutigize tumenya aho bibye ariko byari ibisambo ubwabyo, bamaze gutera mugenzi wabo icyuma bahise biruka.”

Amakuru avuga ko uwo Polisi yita igisambo ruharwa yari umunyeshuri wiga ku Kigo cy’amashuri yisumbuye cya APAKAPE mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, yatezwe n’abagizi ba nabi bakamwambura ubuzima.

Uyu musore wishwe ngo si ubwa mbere yari atezwe n’abagizi ba nabi kuko yigize kugirwa intere ajyanwa kwa muganga, icyo gihe umuryango we wahisemo ko yava kwa Nyina umubyara akajya kubana na mushiki we.

Uwahaye amakuru UMUSEKE yagize ati “Avuye mu bitaro rero nibwo yahisemo kujya kuba kwa mushiki we, yavaga ku ishuri agahitira kwa mushiki we, iri joro yatashye iwabo avuga ko akumbuye kujya kuvugana na Mama we.”

- Advertisement -

Akomeza agira ati “Ntabwo yari igisambo kuko yari umunyeshuri yiga internat (aba mu kigo) uyu mwaka nibwo yari kurangiza amashuri.”

Undi muturage wo mu Mudugudu wa Mushoko mu Kagari ka Rwaza uzi neza nyakwigendera yahamirije UMUSEKE ko yari umunyeshuri yishwe n’ibisambo.

Ati “Bamusagariye arimo gutaha, yari umunyeshuri ufite adresse n’umubyeyi ntabwo ari umuntu w’inzererezi.”

Avuga ko abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB babwiye umuryango wa nyakwigendera ko hari abantu babiri batawe muri yombi ko iperereza rigikomeje ku bishe Nisingizwe.

 

Urugomo rumaze gufata intera mu Murenge wa Rugerero….

Urugomo rukorwa n’insoresore zambura zikanakomeretsa abaturage rimwe na rimwe bivamo urupfu rumaze kuba ndanze mu Murenge wa Rugerero.

Aha muri uyu Murenge by’umwihariko mu Tugari twa Gisa na Rwaza abaturage bavuga ko insoresore zambura abaturage zimaze kuba nyinshi ku buryo hari amasaha agera abantu bose bakaba bageze mu ngo zabo.

Ku wa 01 Mata 2023 nibwo UMUSEKE watangaje inkuru ya Mwarimu Rucagu Boniface wasagariwe n’insoresore zisiga atabasha guhumeka neza. Byabereye mu Kagari ka Gisa gaturanye n’aka Rwaza mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu.

Icyo gihe Umurenge wa Rugerero wanditse kuri Twitter ko “Abakoze ibi barigushakishwa kandi iperereza ririgutanga icyizere ko bari bufatwe. Ubu abaturage bokemeje akazi kabo nkuko bisanzwe umutekano niwose.”

Abaturage bavuga ko atari ibisambo byo kukwambura ibyo ufite gusa kuko hari abambuwe bavunwa n’amaguru abandi bakaba bafite ibikomere ahatandukanye ku mubiri.

Bavuga ko mu guhashya ibyo bisambo guhera saa mbili z’ijoro Polisi iba icunze umutekano ku buryo ufashwe saa sita z’ijoro yitwa igisambo bagakeka ko ari nayo mpamvu Tuyizere Theogene yiswe umujura kandi ari umunyeshuri.

Bati “Nyuma ya saa tanu z’ijoro uri gutambuka bakakubaza iyo uvuye, ubwo rero k’umusore urumva n’ibindi bindi, nimba uri umusore ukageza saa sita ukiri hanze nta kindi uri guhita ufatirwa nyine ni kuba uri igisambo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo yasabye abaturage gukaza irondo no gutanga amazina y’ibisambo byazengereje abaturage kandi ko Polisi yashyizemo imbaraga nyinshi aho hashyizweho Patrol z’amaguru muri uwo Murenge.

Mu nshuro zose UMUSEKE wagerageje kuvugisha Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse ntibyakunze, telefone yacagamo ntayifate ndetse n’ubutumwa twamwandikiye yabusomye ntiyasubiza.

Nisingizwe Theogene yavutse ku wa 18 Kamena 2000 azashyingurwa ku waGatandatu tariki 08 Werurwe 2023.

Mwarimu Rucagu Boniface arimo koroherwa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW