Handball: Abangavu batarengeje imyaka 17 batangiye umwiherero

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abangavu bakina Handball batarengeje imyaka 17, batangiye umwiherero utegura irushanwa rizabera muri Tanzania.

Abangavu batarengeje imyaka 17 batangiye imyitozo itegura AHF Challenge Trophy

Uyu mwiherero uri kubera mu Karere ka Huye, watangiye ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023.

Abakinnyi 21 ni bo batangiye imyitozo, biteganyijwe ko izamara iminsi icumi mbere yo kwerekeza Dar-Es-Salam muri Tanzania hazabera irushanwa ry’Akarere ka Gatanu rizwi nka AHF Challenge Trophy rizakinwa kuva tariki 25-30 Mata.

Umutoza Bagirishya Anaclet ni we mutoza mukuru w’iyi kipe, akaba yungirijwe na Usengimana Richard na. Nzayisenga Philbert.

Isura y’akazi
Ni abana biteguye kuzitwara neza
Ni abangavu batarengeje imyaka 17
Bakomeje gukaza imyitozo
Bagirishya Anaclet ni we mutoza mukuru w’iyi kipe

UMUSEKE.RW