Hatanzwe miliyoni 100 Frw zo gushyira ikoranabuhanga mu nzibutso

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
MINUBUMWE yakira inkunga ya Miliyoni 100 y'u Rwanda

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yakiriye inkunga ya miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda yo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubungabunga amateka mu nzibutso mu buryo bw’ikoranabuhanga.

MINUBUMWE yakira inkunga ya Miliyoni 100 y’u Rwanda

Ni umushinga witezweho gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku ikubitiro ukazatangirira mu nzibutso za Murambi, Ntarama na Nyange.

Uyu mushinga uzatuma kuri buri rwibutso haboneka amakuru yose ajyanye n’ubuhamya, amateka, amashusho n’amafoto byerekana uko ibyabereye muri ako gace mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi byagenze.

Harimo amafoto cyangwa amashusho y’abagize uruhare runini mu bwicanyi, uko guhiga Abatutsi byagenze, uko abayirokotse biyubatse n’ibindi byereka usuye urwo rwibutso incamake y’ibyabereye aho ruherereye.

Mu nama yabaye ku wa 28 Mata 2023, yahuje MINUBUMWE, Imbuto Foundation n’Ikigo cya Liquid Intelligent Technologies havuzwe ko hazanaterwa inkunga ubushakashatsi bucukumbura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yavuze ko ari ikoranabuhanga ryari ku rwibutso rwa Gisozi gusa nabwo mu buryo budahagije.

Ati “Ubwo rero twaje gusanga ari ngombwa ko inzibutso zacu nazo zigomba kujya mu ikoranabuhanga ku buryo amakuru ajyamo yose[…] hanyuma abantu bakaba bazisura batiriwe bajya aho ziherereye.”

Minisitiri Dr Bizimana yasobanuye ko ari igikorwa kigamije kujyana n’iterambere mu ikoranabuhanga ku rwego Mpuzamahanga.

Iri koranabuhanga rizafasha abashaka gukora ubushakashatsi, abakora filime, abandika ibitabo, abanyeshuri basoza Kaminuza baba Abanyarwanda n’Abanyamahanga kubona amakuru yuzuye bidasabye kuva aho baherereye.

- Advertisement -
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW