Abihishe inyuma y’ikirombe cyagwiriye abaturage bari guhigwa bukware

HUYE: Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, bwatangaje ko urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza ku bari inyuma y’abagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.
Imashini ziri kwifashishwa ngo abaguye mu kirombe baboneke

Iminsi itanu irashize abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe ndetse ari nako hakorwa ibikorwa by’ubutabazi ngo bashakishwe.

Amakuru avuga ko iki kirombe cyari cyimaze imyaka ine gicukurwamo ibyo abaturage bita amabuye y’agaciro ariko ubuyobozi butabizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye UMUSEKE ko hakomeje ibikorwa by’ubutabazi.

Ati” Ibikorwa by’ubutabazi birakomeje ntabwo baraboneka.”

Meya Sebutege yashimangiye ko hatangiye iperereza ku bari inyuma y’imikorere y’icyo kirombe ” Kitazwi”.

Ati” Byose biri mu iperereza ririmo rirakorerwa hamwe, byose bizatangazwa iperereza risojwe. Ubu hari ibikorwa by’ubutabazi birimo  ariko n’iperereza naryo ririmo rirakorwa, hari byinshi rimaze kugeraho ariko byose bizatangazwa rimaze kugera ku musozo.”

Mu byo Meya Sebutege yavuze ko bikorwaho iperereza harimo abanyeshuri batatu bivugwa ko biga mu mashuri yisumbuye bagwiriwe n’ikirombe kandi bakagombye kuba bari mu ishuri.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Huye ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kankesha Anonciathe, aheruka gutangaza ko iki kirombe kitari kizwi ndetse n’ababikoraga, babikora mu buryo butazwi.

- Advertisement -

Yagize ati “Iki kirombe ntabwo cyemewe ku rwego rw’amategeko, ntikizwi, bari bagiye gucukura ngo bakuremo ibyo bashakaga batavuga ibyo ari byo, ariko biragaragara ko bagiyemo bitazwi, bigahita bimenyekana kuko bahezemo.”

Yakomeje agira ati “Turimo turashakisha natwe andi makuru yatubwira uko cyakoreshwaga kuko kugeza ubu n’uwagikoreshaga ntituramubona.”

Kugeza ubu hari kwibazwa uburyo imyaka ine yashira ubuyobozi butazi ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biri mu Murenge. Icyakora ubuyobozi buvuga ko iperereza riri gukorwa rizatangaza ukuri kwabyo.

Ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’ikirombe birakomeje
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW