Ba Minisitiri bashinzwe umutekano mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba EAC,kuri wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, barahurira i Goma, baganira niba amaserano y’ubutumwa bw’amahoro yavugururwa cyangwa Ingabo zigasubira mu bihugu byazo.
Muri iyo nama idasanzwe, bariga uko umutekano uhagaze kuri ubu muri Kivu ya Ruguru nka hamwe izo ngabo ziri.
Iyi nama bwa mbere yari yatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije wa Congo ari na we Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, irabanzirizwa n’indi yo kuri uyu wa Mbere, ihuje impuguke zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba .
Kuwa kabiri tariki ya 18 Mata 2023, i Goma nabwo hazaba inama ihuje abakuru b’ingabo bo muri uyu muryango.
Muri iyo nama nabwo bazaganira byimbitse ku musanzu w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Muri ibyo biganiro nibwo bizamenyekana niba Ingabo za EAC, ziguma mu burasirazuba bwa Congo.
Imwe mu miryango itari iya Leta mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, ivuga ko igihe izi ngabo za EACRF zimara muri Congo kigomba gusobanurwa neza ku nyungu z’abaturage.
Ngo ibyo bizafasha imiryango itari iya Leta kumenya neza umusaruro w’ingabo zoherejwe muri Kivu ya Ruguru
Umusesenguzi muri Politiki, Dady Saley, yabwiye Radio Okapi ko guverinoma ya Congo itaragirira icyizere umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
- Advertisement -
Kuri we, abaturage bazasubira mu byabo bongere batekane mu gihe cyose Guverinerinoma izashyiraho ingamba zo gushaka umuti urambye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Iyi nama igiye kuba mu gihe umutwe wa M23 watangaje ko mu gihe cyose Congo itakwemera Ibiganiro nawo, itazashyira hasi intwaro.
Ibintu bisa nkaho intambara y’uyu mutwe n’igisirikare cya Leta, FARDC yaba igiye gusubira ibubisi.
Uyu mutwe waherukaga kugaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi, wemera kurekura aho wari warigaruriye ku neza, Ingabo z’Akarere zikaba arizo zihacungira umutekano.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW