Masisi: Ubwicanyi bwafashe indi sura, barasaba ko M23 igaruka gutabara

Aho umutwe wa M23 urekuriye ibice wari warafashe muri Masisi, haravugwa ko imwe mu mitwe yakunze guhohotera Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, yahise yigabiza ibyo bice byarekuwe na M23, yongera guhohotera abaturage.

Muhoza Josephine wishwe azira uko yavutse

Bavuga ko usibye ubwicanyi bwongeye kugaragara iyi mitwe y’inyeshyamba irimo Mai Mai, Nyatura na FDLR ikomeje ubugizi bwa nabi no gusahura amatungo yabo.

Amakuru avuga ko ku munsi w’ejo umukobwa witwa Muhoza Josephine yishwe na FDLR ifatanyije na Nyatura ahitwa i Birega ubwo yavaga i Kitshanga yerekeza i Goma.

Yishwe ku munsi Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yasuye Ingabo za Congo (FARDC) muri Masisi aho zari zimaze igihe zitana mu mitwe na M23.

Igisirikare cya Congo cyavuze ko uruzinduko rwa Gen Tshiwewe ari “ubutumwa bukomeye ku mwanzi.”

Abaturage b’i Masisi bo bemeza ko badatekanye namba kubera ubwicanyi bakomeje gukorerwa n’inyeshyamba zishyigikiwe na Leta.

Basaba ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’Umutekano muri Sake, Mushaki, Karuba, Kilorirwe na Kitshanga kwagura ibirindiro kuko badatekanye namba.

Uyu ati “Hari umukecuru ushaje cyane baherutse guteragura ibyuma, hari n’undi biciye hariya hirya, hari n’undi mwana bateye icyuma cy’imbunda mu gahanga, kugeza ubungubu ntari kureba.”

Abaturage bavuga ko “Ibyo byose turikubona ari uko M23 yavuye ahangaha” bakomeza bavuga ko “Mu busabe bwacu turifuza ko mwadufasha ikagaruka ahangaha kuko niyo yaturindira umutekano.”

- Advertisement -

Bavuga ko biringiye ingabo za EAC ariko bagasaba ko nimba zaraje kubarindira umutekano koko zashyira inkambi hirya no hino by’umwihariko ahitwa Kironko ibyo bafata “Nk’umugisha ukomeye cyane.”

Uyu ati “Yaba imirima yacu ubu yabaye iyabo, nta muntu usarura imyaka yahinze, inka bari kuza kuzikura hano twazihungishirije.”

Ni mu gihe kandi abatuye i Mahanga na Nyabyondo na bo basaba guhabwa umutekano usesuye nyuma y’uko Mai Mai, Nyatura na FDLR bigabije inka zabo bakazishorera ku manywa y’ihangu nta rutangira.

Bagaragaza ko iyo batewe n’izo nyeshyamba “bakubita ibipfukamiro hasi bakambaza Imana yo mu ijuru” kugira ngo batabica cyangwa ngo babasige ari intere.

Bahuriza ku kuba umutwe wa M23 wagaruka muri ibi bice kuko utarafata icyemezo cyo gusubira inyuma bari batekanye ubwicanyi bwaracitse.

Twabibutsa ko ingabo z’u Burundi kuri Pasika zagaruye inka 20 n’intama 15 zari zashimuswe n’inyeshyamba mu gace ka Nyamitaba, muri Teritwari ya Masisi.

Icyo gihe Minisiteri y’Ingabo mu Burundi, yavuze ko mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibyabo, ayo matungo yafashwe ndetse agahita asubizwa ba nyirayo.

Ibikorwa by’ubwicanyi n’ubusahuzi bikomeje kugaragara no mu bice umutwe wa M23 wamaze kuvamo byo muri Teritwari ya Rutshuru.

Nko mu bice bya Busumba, Mpati na Kivuye imitwe ifasha FARDC yasubiranyemo irarwana karahava nyuma y’iminsi mike muri Bishange barwanye. Ni ibigira ingaruka ku baturage b’inzirakarengane.

Ubu bwicanyi n’ubugizi bwa nabi umutwe wa M23 urabyamagana, ugasaba ko ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kurinda abaturage wazisigiye, bitaba ibyo ukongera kwegura intwaro.

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa Patrick Muyaya aherutse gutangaza ko “Leta ya Congo itazigera iganira na M23” ibyo Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa yavuze ko “Kinshasa ikina ubushotoranyi bwo gutesha agaciro inzira y’amahoro yatangijwe kandi iyobowe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC.”


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW