Ibigo 18 mu Rwanda byayobotse uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi

Ibigo 18 mu Rwanda bimaze kwitabira gahunda igamije gusigasira ibikorwaremezo bifasha kwihutisha amakuru ahererekanywa kuri murandasi imbere mu gihugu bizwi nka RINEX (Rwanda Internet Exchange).

Ibigo bitandukanye byasabwe kwitabira gahunda yihutisha internet

Ni ibikorwaremezo bifasha mu kwihutisha amakuru ashakishwa n’abaturarwanda bakoresha murandasi mu gihugu, bikagabanya ikiguzi cya Internet kandi serivisi zikenerwa n’abaturage zikihuta nk’uko byatangajwe mu nama yabereye i Kigali ku wa 31 Werurwe 2023.

Ni inama yateguwe n’Ikigo RICTA ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, RURA, Banki Nkuru y’Igihugu n’abandi bafatanyabikorwa.

Yabaye nyuma y’amahugurwa yahawe Abenjenyeri mu ikoranabuhanga bo mu bigo bitandukanye bikorera mu Rwanda ku bijyanye no gucunga no gukoresha neza ibikorwaremezo bifasha mu kwihutisha amakuru ashakishwa n’abakoresha murandasi imbere mu Gihugu.

Muri iyi nama havuzwe ko ibi bikorwaremezo bifasha ibigo bya Leta n’iby’abikorera kugira ububiko bw’amakuru imbere mu Rwanda  bigakuraho ikiguzi cyo hejuru byishyuraga mu mahanga ndetse n’umutekano w’amakuru yabo ukizerwa ku rwego rwo hejuru.

Nsabimana Nyandwi Sosthène ushinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha Bukuru, avuga ko ubu buryo babwitezeho kwihutisha serivisi batanga.

Ati “ Buzadufasha, murandasi twagiraga igenda buhoro yihute bitewe n’uko tuzaba duhurira n’ibindi bigo bya Leta kuri  biriya bikorwa remezo biri mu gihugu kuko hari igihe usaba amakuru akabanza kujya kuzenguruka  mu mahanga kandi twifitiye ibikorwa remezo mu Gihugu cyacu”.

Umuyobozi Mukuru wa RICTA Ingabire Grace avuga ko iyo ibigo bije kuri RINEX bifasha abaturarwanda kubona serivisi byihuse kuko n’iyo murandasi yavuyeho umuturage akomeza kubona serivisi.

Ingabire avuga ko kugeza ubu abafatanyabikorwa bagera kuri 18 ari bo bamaze kwitabira ubu buryo ariko bakaba bafite intego yo kwagura kugira ngo byitabirwe na benshi.

- Advertisement -

Ati ” Ibyo bigo byose bifite serivisi zitangirwa kuri murandasi zikenerwa n’abanyarwanda turifuza ko biza kuri RINEX.”

Avuga ko RICTA iri guhugura aba injyenyeri mu ikoranabuhanga bo mu bigo bitandukanye kugira ngo bagire ubumenyi bucukumbuye kuri RINEX kugira ngo bashobore kubyaza umusaruro ibyo bikorwaremezo.

Iradukunda Yves Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo avuga ko iyo amakuru anyuze mu murongo wa RINEX bigabanya ko amakuru agomba guturuka hanze ahubwo aguma mu gihugu.

Avuga ko nka Minisiteri ibifite mu nshingano bifuza ko serivisi zihabwa umuturage zirushaho kwihuta ariko zikagabanya n’ikiguzi.

Ati ” Kuko iyo amakuru abitse hano mu Rwanda ntabwo bisaba ko ukoresha internet iguhenda ahubwo bigabanya na cya kiguzi cya internet bigatuma serivisi igenda neza.”

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yagaragaje ko bari gushishikariza n’ibigo bitari byajya muri RINEX kuyigana kugira ngo ihanahana ry’amakuru ryihute n’ikiguzi cya murandasi cye kuba cyinshi.

Iradukunda Yves Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo

Umuyobozi Mukuru wa RICTA Ingabire Grace asobanura bicukumbuye gukoresha uburyo bwihutisha serivisi kuri murandasi


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW