Consumers Choice Awards ni ibihembo bitangwa n’ikigo gisanzwe gikora ibikorwa byo guhemba abantu n’ibigo mu nzego zitandukanye cya Kalisimbi Events, byatangwaga ku nshuro ya Kane.
Mu muhango wo gutanga ibi bihembo wabaye ku wa 5 Mata 2023, Umuyobozi wa Kalisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko bigamije gushishikariza abatanga serivisi ndetse n’abakora ibicuruzwa gutanga serivisi inoze n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.
Avuga ko bahisemo kujya batanga ibihembo nk’ibi kugira ngo bashimire ibigo biba byatanze serivisi neza ndetse banahwiture ibikigenda biguru ntege.
Mugisha kandi yashimiye abaterankunga batandukanye bagize uruhare rukomeye kugira ngo icyo gikorwa kigende neza abizeza ko nubutaha bazakorana neza n’abandi babyifuza ko bahawe ikaze .
Banki ya Kigali yabaye Banki y’ubucuruzi y’umwaka, Iyaga Plus iba Sosiyete ikora amarangi y’umwaka, Premier Bet yegukana igihembo sosiyete ikora betting , Toyota Rwanda iba imodoka y’umwaka, n’ibitaro by’amaso bya Dr Agarwal byabaye Ibitaro by’amaso by’umwaka.
Ishuri mpuzamahanga rya ACORNS (ishuri mpuzamahanga ry’umwaka), Robotics Solutions (ikigo cy’Ikoranabuhanga cy’umwaka), Softline Design Ltd (Isosiyete ikora ibyapa binini y’mwaka), Itsinda rya Service rya IRIZA (Itsinda ry’umwaka), SATGURU (ikigo gitanga serivise z’ingendo y’umwaka ),MJF Quality Design Ltd (Isosiyete ikora ibijyanye no gutegura mu mazi imbere y’umwaka).
SINA Gerard (Sosiyete y’ubuhinzi n’ubworozi y’umwaka), RADIANT Insurance Company Ltd (Isosiyete yubwishingizi y’umwaka), Reseau Interdiocesain de Microfinance (RIM) (Isosiyete y’imari iciriritse y’umwaka), Hopeline sport ltd (iduka ryimikino yumwaka).Smart Application (ikigo gitanga ubuhanga bushya mu buvuzi butanga amahitamo cy’Umwaka), Stafford Coffee Brewers (iguriro ritanga Ikawa nziza ry’umwaka), Eager Hospitality (Itsinda ryakira abashyitsi neza ryumwaka).
Jaliah Mukabazungu, umuyobozi mukuru wa MJF Quality Designs yagize ati “gutsindira iki gihembo ni icyemezo cy’imbaraga zacu. Ni inkunga yo gukomeza kunoza serivisi zacu kandi ni n’ikimenyetso cyerekana ko abantu batubona kandi badushimira.”
Sesonga Aime, ushinzwe kwamamaza muri Iyaga Plus, na we yavuze ko iki gihembo ari intambwe ikomeye, cyane cyane nyuma y’umwaka utoroshye aho inkongi y’umuriro yibasiye Iyaga Plus, igahagarika ibikorwa byayo.
- Advertisement -
Ati “Turashimira Karisimbi Event kuba iteka kuba iha agaciro ikigo cyacu n’iby’agaciro gakomeye cyane kongera kwegukana iki gihembo.”
Muri ibi bihembo bya Consumers Choice Awards 2023 hari hatoranyijwe ibigo by’ubucuruzi 100 bigabanywamo Ibyiciro 18 byagombaga gutorwa n’abaturage ndetse no kuri murandasi aho ibigera kuri 60 byatsinze.
AMAFOTO :INGABIRE NICOLE
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW