Igisirikare cya Israel cyarashe kuri Lebanon no muri Gaza

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Isreal bwavuze ko indege z’intambara zagabye ibitero mu duce tugenzurwa n’umutwe wa Hamas mu majyepfo ya Lebanon/Liban no muri Gaza.

Israel yagabye ibitero ku gihugu cya Lebanon no mu gace ka Gaza kagenzurwa na Hamas

Israel ivuga ko ibyo bisasu ari ugusubiza ibitero bya rockets 34 zarashwe ku butaka bwayo zivuye muri Lebanon, zikagwa mu majyaruguru ya Israel ku wa Kane, bikaba ngo byarakozwe na Hamas.

Ubwo igitero cya Israel cyakorwaga, abarwanyi ba Hamas muri Gaza na bo barashe ibindi bisasu bayibyerekezaho.

Imvururu zongeye kwaduka hagati ya Israel na Palestine nyuma y’uko inzego z’umutekano muri Israel zikoze umukwabo mu musigiti wa al-Aqsa uri i Jerusalem mu ntangiriro z’iki cyumweru.

BBC ivuga ko uwo mukwabo wateye ubushyamirane hagati y’Abanya-Pelestine bari mu musigiti, ufatwa nk’ahantu hatagatifu hagatatu mu idini ya Islam, bikaba byaratumye ibindi bihugu birakarira icyo gikorwa.

Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, uri muri Lebanon yasabye Abanya-Palestine kudapfumbata amaboko ku bushotoranyi bwa Israel.

Ibitero bya rockets byarashwe bivuye muri Lebanon ni byo bikomeye mu myaka 17 ishize.

Muri iri joro humvikanye urusaku rw’ibintu biturika hafi y’inkambi y’Abanya-Palestine iri mu majyepfo ya Lebanon, izwi nka Rashidieh, hafi y’umujyi wo ku nkengero witwa Tyre.

Indege za Israel zanarashe muri Gaza, ubu iyobowe n’umutwe wa Hamas.

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Israel, IDF kuri Twitter bwavuze ko indege z’intambara zarashe ibikorwa remezo by’umutwe w’iterabwoba wa Hamas muri Lebanon.

Abayobozi b’ingabo muri Israel bavuga ko barimo kugenzurira hafi ibikorwa by’umutekano muke biri kwigaragaza

Ingabo za Israel zivuga ko “IDF itazemera ko umutwe w’iterabwoba wa Hamas ukorera muri Lebanon, ndetse ko ifata Leta ya Lebanon nk’ifite uruhare ku bisasu byose birashwa Israel bivuye ku butaka bwayo.”

Hamas yavuze ko yamaganye ubushotoranyi bwa Leta ya Israel kuri Lebanon.

Ingabo za Israel zatangaje ko zarashe ku bikorwa bya Hamas muri Gaza, ibigera ku 10 bikaba byateweho ibisasu harimo ahantu hakorerwa intwaro munsi y’ubutaka, ahabikwa intwaro hatatu ndetse n’inzira yo munsi y’ubutaka Hamas ikoresha.

Muri icyo gitero cya Isrel, umutwe wa Hamas na wo warashe rockets 44 ziva muri Gaza zerekeza mu majyepfo ya Israel.

Ibyo bisasu byagiye bisandara bikiri mu kirere hakoreshejwe ubwirinzi bwo mu kirere bwitwa Iron Dome defence system, ibindi bisasu byaguye ahatari ikintu, ariko BBC ivuga ko inzu imwe yarashweho mu mujyi wa Sderot.

Kuri uyu wa Gatanu igisirikare cya Israel cyavuze ko hari igitero cyo kura ku modoka cyabereye ahitwa Hamra, abasirikare bakaba bari gukusanya amakuru y’ibyabaye.

Urubuga anews.com ruvuga ko hamenyekanye abagore babiri barashwe, ndetse n’undi umwe wakomeretse. Israel ntabwo iravuga imyirondoro y’abo bantu.

Israel ivuga ko yasubije ibitero byavuye muri Lebanon no muri Gaza
Ahitwa Hamra Junction mu kibaya cy’uruzi rwa Jordan hiciwe abagore babiri ni mu gace Israel yigaruriye ka West Bank

BBC

UMUSEKE.RW