Impanuka ya Trinity yaguyemo abantu

Imodoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express, yakoreye impanuka ikomeye mu Karere ka Nyagatare ku mupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Iyi mpanuka ya Bisi yari itwaye abantu 44 bavaga i Kigali berekeza i Kampala muri Uganda yabaye saa tatu n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa kane.

Yabereye kuri bariyeri igabanya u Rwanda na Uganda iherereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yabwiye UMUSEKE ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batatu mu gihe abagera kuri batanu bakomeretse bikomeye.

SP Twizeyimana avuga ko ubwo imodoka yageraga ku mupaka yasatswe bisanzwe, abagenzi bayisubiramo  bagiye kugenda uwari uyitwaye akora amakosa ayiha umukozi bakorana.

Ati “Ayiha Manager we ngo abe ariwe uyitwara, kubera ubumenyi bucye wenda niko navuga ayitwarana umuvuduko mwinshi agonga igiti cyari kiri hafi y’umuhanda, imodoka ayitura hasi igenda ikuba urubavu hasi.”

SP Twizeyimana avuga ko kugeza ubu uwo mushoferi n’uwo Manager bataratabwa muri yombi gusa ngo inzego zibishinzwe zirabakurikirana aho bari hose.

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko abo bombi bahise bahungira muri Uganda iyi mpanuka ikimara kuba.

Polisi y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuze ababo isaba abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije, gutwara banyoye ibisindisha, gutwara igihe kirekire bibateza umunaniro bibaviramo impanuka no kwirinda guha imodoka abatabifitiye ubumenyi n’ibyangombwa byo gutwara.

Sosiyete ya Trinity Express yaherukaga gukora impanuka hafi y’i Ntungamo iri kuva i Kampala muri Uganda ubwo yagonganaga n’indi ya Volcano Express yari iri kujya i Kampala.

- Advertisement -

Icyo gihe imodoka ya Trinity Express yarenze umukingo igwa munsi y’umuhanda abagera kuri 21 bari bayirimo barakomereka.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW