Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Impinduka mu mitangire y’umusoro irimo uw’Ubutaka

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/04/21 3:02 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Guverinerinoma y’uRwanda yavuguruye uburyo bw’imitangire y’imisoro ndetse indi itangaza ko izakurwaho.

Umusoro w’ubutaka wavuguruwe

Mu itangazo rishimangira ibyemezo by’inama y’Abaminisiti yo kuwa 20 Mata 2023, rivuga ko imwe mu misoro yagabanyijwe.

Muri iryo tangazo, Guverinerinoma igira iri” Guverinoma yakuyeho TVA ku muceri n’ifu y’ibigori byaba ibyaguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga.”

Ivuga ko icyo cyemezo cyigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Kwamamaza

Itangazo rikomeza rivuga ko Inama y’Abaminisitiri yemeje ko umusoro ku nyungu ku bigo(corporate income tax) ugabanuka, ukava kuri 30% ugashyirwa kuri 28%, hagamijwe ko mu gihe cya vuba uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%.

Ngo ibi bizatuma uRwanda ruza ku isonga mu bihugu bya Afurika mu gusohora imari

Guverinerinoma  yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri , Guverinerinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro itangwa ku bicuruzwa byihariye birimo ibinyobwa.Urugero,mu buryo bushya bwo gusorera ibyaguzwe kuri divayi,buzaba 70% ariko ibisoreshwa ntibirenze 40.000frw ku icupa.

Umusoro w’ubutaka wavuguruwe..

Guverinerinoma yemeje kandi ko umusoro w’ubutaka uvugururwa , ugashyirwa hagati ya 0frw na 80 frw kuri metero.

Igiciro cyakuwe hagati 0frw na 300frw. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije.

Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije.

Umusoro ku nyubako y’Ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’amanyarwanda

Yemeje kandi ko umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse.

Icyakora umutungo utarenze miliyoni 5 y’amanyarwanda ntiwishyuzwa umusoro ku bugure.

Abacuruzi bishyura umusoro w’ipatanti , ukubirwa hamwe n’ipatanti isanzwe n’amafaranga y’isuku muri rusange.

Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe, bizajya byishyura ipatanti rumwe gusa muri buri Karere bikoreramo.

Hari imisoro izakurwaho…

Hatangajwe ko amwe mu mafaranga yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho .

Izi ngamba zose zigamije gutuma habaho impinduka zitanga umusaruro wifuzwa uganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu bw’igihugu.

Ibi kandi bizatuma umusaruro mbumbe w’Igihugu (GDP) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’Imari 2025/2026.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Uburusiya bwirasheho! Sukhoi Su-34 yarashe ku mujyi wa Belgorod

Inkuru ikurikira

Meya Mutabazi yifatanyije n’abayisilamu ku munsi wa bo

Izo bjyanyeInkuru

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

Abagabo b’I Nyaruguru bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe

2023/05/29 6:04 AM
Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

Imbaraga z’umwijima mu mukino wa Kiyovu Sports na Rutsiro Fc

2023/05/28 5:40 PM
Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

Nkore iki? Umugabo wange nizeraga nyuma yo kumufata asambana naramuhuzwe

2023/05/28 12:10 PM
Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

Itsinda ryitwa Narodna Patrola ryigaragambije imbere y’Urukiko Mpanabyaha, ICC

2023/05/28 11:56 AM
Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

Abiga muri ACEJ Karama basabwe kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside

2023/05/28 10:52 AM
Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

Nyanza: DASSO yoroje inka umuturage

2023/05/28 10:39 AM
Inkuru ikurikira
Meya Mutabazi yifatanyije n’abayisilamu ku munsi wa bo

Meya Mutabazi yifatanyije n'abayisilamu ku munsi wa bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: info@umuseke.rw

Inkuru iheruka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

Kamonyi: Ruyenzi SC yegukanye irushanwa ryo Kwibuka

2023/05/29 6:17 AM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010