Kenya: Abantu bapfiriye mu ishyamba bategereje guhura na Yesu

Muri Kenya kuwa Kane tariki ya 13 Mata 2023, abantu bane (4), basanzwe bapfuye abandi bagera 11 bajyanwa kwa muganga, nyuma kumara igihe biyiriza ubusa bategereje Imperuka.

Polisi yasanze abantu bane bishwe n’inzara

Polisi itangaza ko Pasitori  w’itoreri “Good News International church”, Makenzie Nthenge, yari yarababwiye ko bagomba kwiyiriza ubusa mu ishyamba rya Shakahola na Langobaya ari ahitwa Malindi, bagategereza guhura na Yesu.

Ubuyobozi buvuga ko muri abo 11 bakiri bazima, batandatu (6) barembye cyane.

Polisi ivuga ko igishakisha abandi bayoboke ngo kuko raporo igaragaza ko hari abakiri mu mashyamba.

Ivuga ko imirambo yabonetse muri ayo mashyamba, kuri uyu wa Gatanu yatangiye gukorwaho iperereza.

Polisi ikomeza ivuga ko bane bapfuye kubera kwiyiriza ubusa bategereje guhura na Yesu.

Umushumba w’itorero “Good News International church” yahise atoroka, ni nyuma nabwo yo gushinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abana babiri, ababyeyi babo bari abayoboke b’itorero rye.

Pasitori  w’itoreri “Good News International church”, Makenzie Nthenge yahise atoroka

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW