Kigali Péle Stadium igiye gutangira gukinirwaho shampiyona

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangaje ko Kigali Péle Stadium izakinirwaho umukino umwe mu iteganyijwe yo ku munsi wa 24 ya shampiyona.

Police FC izakirira APR FC kuri Kigali Péle Stadium

Ibi Ferwafa yabimenyesheje APR FC na Police FC zizahura ku munsi wa 24 wa shampiyona. Izi kipe zombi zamenyeshejwe ko tariki 22 Mata 2023 Saa cyenda z’amanywa, zizakinira kuri iyi Stade.

Uyu mukino uzakirwa na Police FC iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 42, mu gihe APR FC bazaba bakina yo ikiyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 53.

APR FC na Police FC zigiye kubimburira izindi gukinira kuri Kigali Péle Stadium
Ferwafa yamenyesheje Police FC na APR FC

UMUSEKE.RW