Kwibuka 29: Bugesera yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside

Abagize ikipe ya Bugesera FC, yasuye Urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barabunamira.

Bugesera FC yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata

U Rwanda n’Isi muri rusange, ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni ibihe bikomeye ku Banyarwanda bitangira tariki 7 Mata bigasozwa n’iminsi ijana irangira tariki 4 Nyakanga.

Muri iyi minsi ijana, hakorwa ibikorwa bijyanye no kuba hafi cyane y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusukura ahashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abishwe muri Jenoside n’ibindi bikorwa by’isanamitima.

Abagize ikipe ya Bugesera FC babimburiye izindi kipe zikina umupira w’amaguru mu Rwanda, basura Urwibutso rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, maze bunamira Abatutsi bashyinguyemo ndetse bahashyira indabo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023 ubwo hatangiraga icyumwe cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga za bo, bavuze ko bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera muri ibi bihe bitoroshye.

Bati “Muri iki gihe Abanyarwanda twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikipe ya Bugesera FC yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu gutangira icyumweru cy’Icyunamo.”

Uretse iyi kipe kandi, abandi barimo abakinnyi, abatoza ndetse n’abakunzi b’imikino mu Rwanda, bakomeje gutanga ubutumwa bwo gukomeza ababuze abavandimwe, ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gahigi uyobora Bugesera FC, ari mu bunamiye Abatutsi bashyinguye ku Rwibutso rwa Nyamata

UMUSEKE.RW

- Advertisement -