Kwibuka 29: Nshizirungu yishimira uruhare rwa ruhago mu kunga Abanyarwanda

Nshizirungu Hubert wamenyekanye nka Bébé mu ikipe ya Kiyovu Sports yakiniye imyaka myinshi, abona ruhago y’u Rwanda yaragize uruhare rukomeye mu kongera guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nshizirungu Hubert Bébé abona ruhago yaragize uruhare mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Mu gukomeza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hirya no hino ku Isi, hakomeje gutangwa ubutumwa butandukanye bwo gukomeza kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwamagana ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

N’ubwo muri 1994, hishwe Abatutsi barenga miliyoni, ariko hari uruhare rw’imikino mu kunga no kongera guhuza Abanyarwanda batavugaga rumwe kubera agahinda n’umubabaro basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nshizirungu Hubert benshi bamenye ku izina rya Bébé, wakiniye amakipe atandukanye arimo Kiyovu Sports ndetse n’ikipe y’Igihugu Amavubi, abona hari uruhare rukomeye umupira w’amaguru wagize mu kongera kunga no guhuza Abanyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, uyu mugabo wamenyekaniye ku mashoti akomeye yari azwiho, yavuze ko n’ubwo Jenoside yabaye mu Rwanda ariko yishimira uko ruhago yagize uruhare mu kongera kunga Abanyarwanda.

Ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bongeye kugaruka kuri za Stade. Bongera kwicarana baraganira, uwari muri Rayon Sports, uwari uri muri Kiyovu, uwari uri muri Mukura, barongera barahura.”

Yongeyeho ati “Mbona Siporo yarongeye kunga Abanyarwanda ku kigero cya 80% nkurikije uko u Rwanda rwari rumeze.”

https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/04/Clip-Bebe-ku-mubano-ok.mp3 https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/04/Clip-Bebe-ku-bakoze-Jenoside.mp3 https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/04/Bebe-ku-kunga-Abanyarwanda-2-OK.mp3 https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2023/04/Bebe-kuri-Message.mp3

Nshizirungu yasabye Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo Igihugu kitazongera kugwa mu icuraburindi.

Uyu mugabo w’imyaka 49 y’amavuko yakiniye Kiyovu Sports kuva akiri umwana muto, ayizamukiramo ndetse ayikinamo kugeza ubwo ahagaritse gukina umupira w’amaguru.

- Advertisement -

Ni umugabo wari kumwe n’Ikipe y’Igihugu Amavubi (Rwanda B) mu 1998, ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cya CECAFA y’ibihugu yabereye mu Rwanda, ari na cyo gikombe rukumbi cya CECAFA u Rwanda rufite.

Yahagaritse gukina mu 2005-2006 ari muri Atraco FC. Yahise yerekeza ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Bufaransa. Yatwaye ibikombe bibiri bya Shampiyona muri Kiyovu (1992 na 1993).

Mu 2017 yahise afungura Irerero ry’Umupira w’Amaguru ryitwa Better Future Football Academy rifite abana bari mu byiciro bine.

Iminsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatusi muri Mata 1994, itangira ku itariki ya 07 Mata, ikarangira tariki ya 04 Nyakanga.

Kugeza ubu, imibare itangwa na CNRG, ivuga ko nubwo hishwe abatutsi barenga miliyoni imwe, ariko hakiri imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Nshizirungu ari kumwe na RWANDA B, yegukanye igikombe cya CECAFA y’ibihugu yabereye mu Rwanda mu 1998

UMUSEKE.RW