Major (Rtd) akurikiranyweho uruhare mu kirombe cyahitanye abantu

Uwahoze afite ipeti rya Major, Paul Katabarwa ,akurikiranyweho uruhare mu kirombe cyahitanye abantu. Abandi ni abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abacukuraga mu kirombe cyagwiriye abaturage 6.

Imashini yifashishwa mu kubashaka

Abafunzwe ni Rtd Major Paul Katabarwa, Maniriho Protais, Uwamariya Jacqueline, Nkurunziza Gilbert, Hakizimana Eric, Nshimiyimana Faustin, Iyakaremye Liberat, Uwimana Moussa, Ndacyayisenga Emmanuel na Matebuka Jean.

Amakuru avuga ko abakorwaho iperereza barimo uwahoze ayobora umurenge wa Kinazi(Ubu yayoboraga umurenge wa Huye), Uwarushinzwe ubutaka n’imiturire, Gitifu w’akagari ka Gahana, SEDO wako n’umuyobozi w’umudugudu wa Gasaka bari gukurikiranwa kuko nta makuru bigeze batanga mu nzego zitandukanye ko hacukurwaga amabuye y’agaciro .

Bose bakekwaho ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gukora ubucukuzi nta ruhushya.

Imirimo yo kubashaka irakomeje…

UMUSEKE wageze ahari gushakwa abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe uhasanga imashini enye, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano zirimo n’uyobora polisi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Wahasanze bariyeri ikumira bamwe mu bantu ndetse n’amahema ku kirombe cyaguyemo abantu 6 bamaze icyumweru kirenzeho umunsi umwe bashakishwa.

Abaturage benshi bakumirwa kugera aha habereye ibyago mu Mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana mu Murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.

Agahinda ku baturage…

- Advertisement -

Marie Nyirabagenzi abasingeneza be babiri barashakishwa muri iki kirombe, we n’abandi bacye UMUSEKE wamusanze yemerewe kujya mw’ihema, avuga ko ari agahinda gakomeye.

Ati”Ubu twarategereje imirambo twaranayibuze byibura iyo tuyibona tukayishyingura.”

Madamu Nyirabagenzi arerura ko nta cyizere gihari ko azabona abisengeneza be b’impanga bigaga mu mwaka w’agatandatu w’amashuri y’isumbuye.

Yagize ati”Icyizere cyamaze kudukamamo kumva ko abantu bamaze iminsi 8 mu gitaka imashini ntako zitagize usibye Imana yonyine turi kubwira byibura tukabona imirambo tukayishyingura.”

Avuga impamvu bariya abanyeshuri bisanzemo yagize ati“Ubukene burahari wasanga impamvu bazaga baravugaga ko hari ibikoresho by’ishuri baburaga bakemera bakiyahura.”

Umukecuru Rebecca Mushimiyimana we yahisemo kugendana ifoto y’umuhungu ari kumwe n’umukunzi we mu ishakoshi ku buryo anayereka umuhisi n’umugenzi atazi.

Ati”Mfite ifoto y’umwana wanjye byibura izajye ku mva ye bazayishyireho bajye bamubona.”

Ari ubuyobozi cyangwa abaturage kugeza ubu ntawerura ko iki kirombe cy’imaze imyaka ine gicukurwa ngo bavuge nyiracyo .

Umukecuru agendana ifoto kubera uwe yaburiye mu kirombe

Abaturage bakumirwa kugera ahabereye ibyago kubw’umutekano

TUYISHIMIRE Raymond & NSHIMIYIMANA Theogene UMUSEKE .RW iHuye