UPDATED: Ibyo wamenya ku cyemezo cy’urukiko cyarekuye Nshimiye Joseph

Nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge.

Nshimiye Joseph yarekuwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge

Nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwarekuye Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge. Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kabiri tariki 25 Mata 2023.

Muri Gashyantare, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Nshimiye Joseph ndetse dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha bw’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwabakatiye gufungwa iminsi 30 y’agatenyo ariko Nshimiye ahita ajuririra iki cyemezo.

Uru rubanza rwaregwagamo Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge. Bombi bakekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bombi bafunzwe tariki 3 Gashyatare 2023 nyuma y’imyanzuro y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, mu Rubanza rufite nimero RDP 0016/2023/TB/KICU. Bisobanuye ko bari bamaze amezi abiri arengaho iminsi 21 bafunzwe by’agateganyo.

Nyuma y’ubujurire bwa Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge no kumva icyo Ubushinjacyaha bwashingiragaho bukomeza kubasabira ko bakomeza gufungwa by’agateganyo, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakoze isesengura rusanga bombi bagomba kurekurwa.

Uko isesengura ry’Urukiko ryagenze:

Kuri Nshimiye Joseph:

- Advertisement -

Ingingo ya gatatu [3] igika cya mbere [1], agace ka kane [4] y’itegeko nimero 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019, iteganya ko “Ku byerekeye imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha, impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, iteganya ko icyaha ari ibyagezweho mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha.” Urukiko rurasanga mu cyemezo cyajuririwe Urukiko rwaremeje ko hari impamvu zikomeye zituma Nshimiye Joseph akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya mu mpamvu zikomeye bavuga, harimo kuba abaregwa bemera ko ashishikarije abaregwa gushora imari muri Company bamara kuyashora ntagaruke.

Urukiko rurasanga ibyagezweho mu iperereza kugeza ubu, bidahagije gushingirwaho ngo bihamye Nshimiye Joseph icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi kuko kugeza uyu munsi, uretse kuba yemera ko yashishikarije abantu batandukanye gushora imari muri Company yitwa Gold Panning Company ariko batagaragaza ko iyo Company ari iya Nshimiye Joseph, na cyane ko uretse no kuba batagaragaza ko ari iye, n’abarega ubwabo bemeza ko na bo nyuma yo gushishikarizwa kujya muri Company, na bo bashishikarije abandi bityo rero kuba Nshimiye Joseph yarashishikarije abarega kujya muri Company, bikaba bidakwiye kwitwa impamvu ikomeye.

Kuri Barahinduka Serge:

Ingingo ya gatatu [3] agaka ka kane [4] ryakoreshejwe mu gika cya 13, isobanura ko ku “byerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, iteganya ko ari ibyagezweho bihagije mu iperereza, bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha.” Kuba Ubushinjacyaha buvuga ko ibyagezweho mu iperereza, imvugo z’abarega basobanura ko ko bashutswe n’abaregwa, aba bose bakaba bataragaragaza uburyo babashutsemo ahubwo bakaba bemeza ko Barahinduka Serge yabashutse ndetse bakaba banemeza ko ko Barahinduka Serge ari we wabafunguriraga Link, ibyo bavuga bidakwiye kwitwa impamvu ikomeye kuko kugeza ubu batagaragaza ko iriya Company ari iya Barahinduka Serge. Bityo rero ibyagezweho bikaba bidakwiye kwitwa impamvu ikomeye.

Icyemezo cy’Urukiko:

Rwemeje ko Ubujurire bwatanzwe na Barahinduka Serge na Nshimiye Joseph, rusanga bufite ishingiro.

Rwemeje ko icyemezo nimero RDP 0016/2023/TB/KICU cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 03/02/2023, gihindutse.

Rutegetse ko Barahinduka Serge na Nshimiye Joseph bahita barekurwa.

Barahinduka Serge yunganirwaga na Mé Maniraguha Viateur, mu gihe Nshimiye Joseph yunganirwaga na Mé Sebusandi Moses.

Barahinduka Serge na Nshimiye Joseph barekuwe

UMUSEKE.RW